Liberia: Guhurura kw’abari bagiye kuvoma Lisansi y’ikamyo yakoze impanuka kwakurikiwe n’amarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu barenga 40 bari bagiye kuvoma Lisansi yari itwawe n’ikamyo yakoreye impanuka ahitwa Totota muri Leta ya Bong muri Liberia, baburiye ubuzima mu iturika ry’iyi modoka.

Uretse abantu 40 bahasize ubuzima, habarwa n’abandi benshi bakomerekejwe n’umuriro w’ikibatsi watse ubwo barimo bavoma Lisansi.

Izindi Nkuru

Uyu mubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’indembe ziri mu bitaro zitabasha guhumeka.
Polise yo muri Liberia, yavuze ko guhurura no gushungera byakozwe n’aba baturage bari baje kwiba Lisansi byatumye benshi bahasiga ubuzima, ndetse ko umushoferi yari yabanje kubabuza kuko bamwe banuriraga iyo modoka ngo babashe kudaha neza Lisansi babonaga nk’imari ishyushye.

Muri Liberia hakunze kuba impanuka ahanini bitewe n’ibikorwar emezo bitameze neza ndetse n’imihanda mibi, ari na yo ntandaro y’iyi yakozwe n’ikamyo yari itwaye ibi bikomoka kuri Peteroli.

Mu mwaka wa 2019, muri Tanzania 2019 naho habaye impanuka nk’iyi y’ikamyo yakongotse nyuma y’impanuka, bwo yari yahitanye abantu barenga 200 na bo bari bagiye kwiba Lisansi yari itwawe n’iyo modoka.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru