Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Umuhoza Honoré wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho guha uwo arimo umwenda Sheki itazigamiwe, ndetse akabanza kwanga kwitaba uru rwego.

Uyu munyamakuru ukorera Radio Flash na Flash TV, yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 26 Mutarama 2024, nyuma y’uko ahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko akabanza kwanga kwitaba.

Uyu munyamakuru usanzwe akorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamagajwe na RIB yo mu Karere ka Musanze, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko hari umuntu yarimo umwenda w’ibihumbi 400 Frw, akaza kumusinyira Sheki, mu gihe undi na we yahise amujyana kuri RIB kuko itari izigamiwe.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru, rwemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Ni byo yafashwe nyuma yo kwanga kwitaba Ubugenzacyaha. Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye.”

Dr Murangira kandi agira inama abantu banga kwitaba Ubugenzacyaha, ko biba bishobora kongera ibyago byo gukurikiranwa bafunze, kuko nk’uyu munyamakuru yafatiwe mu Karere gatandukanye n’ako yahamagariwemo.

Avuga ko ibi biba bigaragaza ko umuntu ashaka gutoroka Ubugenzacyaha, ku buryo iyo afashwe, akurikiranwa afunze kugira ngo adakomeza gukwepa inzego.

Uyu munyamakuru Umuhoza Honoré atawe muri yombi nyuma y’amezi macye n’ubundi afunzwe, aho mu ntangiro za Nzeri umwaka ushize wa 2023 na bwo yari yatawe muri yombi, bwo akurikiranyweho gukwirakwiza ibiteye isoni.

Ibi byaha yakekwagaho, byabaga bishingiye ku biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube biganisha cyane ku busambanyi, nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 18 =

Previous Post

Kirehe: Itorero ryakagombye kubaha urugero rwiza bararishinja amahugu

Next Post

Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.