Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku rupfu rw’Umurundikazi waguye mu Bubiligi ubaye uwa gatatu uhaburiye ubuzima mu mezi ane

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in AMAHANGA
0
Ibivugwa ku rupfu rw’Umurundikazi waguye mu Bubiligi ubaye uwa gatatu uhaburiye ubuzima mu mezi ane
Share on FacebookShare on Twitter

Umurundikazi Jessie Laura Olinka Kaneza, yitabiye Imana mu Gihugu cy’u Bubiligi, azize impanuka y’imodoka, bivugwa ko yatewe n’umuvuduko mwinshi, akaba abaye Umurundikazi witabiye Imana muri iki Gihugu mu mezi ane.

Nyakwigendera Jessie Laura Olinka Kaneza, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025, azize impanuka y’imodoka yabereye mu masangano y’umuhanda wa E403 muri Komini ya Roulers-Izegem, mu Ntara ya Flande Occidental.

Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri iki Gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko nubwo hagikorwa iperereza, ariko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyi modoka yari irimo nyakwigendera n’abandi bantu.

Nanone kandi Polisi ivuga ko abari batwaye iyi modoka n’abo bari kumwe bikekwa ko bari banyoye ibisindisha byinshi, ariko ko amakuru arambuye azava mu iperereza, azatangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.

Umwe mu bari muri iyi modoka, yatangaje ko uwari uyitwaye yananiwe kuyigarura ubwo yari igiye gusekura igice gikingiye umuhanda, agahita akubitaho, ubundi igahita ijugunya nyakwigendera hanze kuko atari yambaye umukandara, agahita ahasiga ubuzima.

Uretse uyu mukobwa w’imyaka 21 wasize ubuzima muri iyi mpanuka, nta wundi wagize icyo aba gikabije mu bari muri iyi modoka, uretse kuba bakomeretse na byo byoroheje.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Jessie Laura Olinka na bagenzi be bari bavuye mu birori byo kwishimisha mu gace ka Mouscron muri iki Gihugu cy’u Bubiligi.

Elsie Gretta usanzwe akora ibijyanye n’itangazamakuru, mu butumwa yatangaje kuri iki Cyumweru, yavuze ku rupfu rwa nyakwingera, aho yagize ati “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Kaneza Olinka Laura, witabye Imana azize impanuka muri iki gitondo mu Bubiligi.”

Uyu Gretta yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ndetse n’Umuryango uhuriyemo Abarundi baba mu Gihugu cy’u Bubiligi.

Nyakwigendera wabaga mu Gihugu cy’u Bubiligi nk’impunzi, abaye Umurundikazi wa gatatu usize ubuzima muri iki Gihugu mu gihe cy’amezi ane, nyuma ya Sandra Masika w’imyaka 20 na Steffy Muco w’imyaka 27, bitabye Imana mu kwezi k’Ugushyingo 2024 bazize inkongi y’umuriro.

Nyakwigendera Jessie Laura Olinka Kaneza yitabye Imana azize impanuka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 12 =

Previous Post

DRCongo: Abakomeye mu ishyaka rya Kabila wabaye Perezida ibyabo byatangiye kubakomerana

Next Post

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.