Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mark Carney watorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri Canada, akazahita anaba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yavuze ko nubwo aje ku buyobozi mu gihe Igihugu cye gihanganye na USA mu bukungu, ubuyobozi bwe buzakora ibishoboka kugira ngo ubukungu bwacyo butajegajega.

Uyu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, yatsinze amatora yo kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, Liberal Party, ndetse azahita asimbura Justin Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nk’uko byemeje n’ibyavuye mu matora yabaye kuri iki Cyumweru.

Carney, w’ imyaka 59, yagize amajwi 86% by’abatoye, abarenga gato ibihumbi 152, akaba yatsinze uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Chrystia Freeland.

Mark Carney agiye ku butegetsi mu gihe Canada iri mu bihe bigoye  by’intambara y’ubucuruzi n’uwahoze ari umufatanyabikorwa wayo, ari we Leta Zunze Ubumwe za America, iyobowe na Perezida Donald Trump.

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rye, Carney yavuze ko nubwo America iri kugerageza kumanura ubukungu bwa Canada, ariko iki Gihugu kidashobora kumwemerera kubigeraho.

Yagize ati “Hari umuntu uri kugerageza kumanura ubukungu bwacu, yibasira Abanya-Canada, imiryango ndetse n’amakompanyi yacu, ntidushobora kumwemerera gutsinda.”

Carney yakomeje agira ati “Tuzakora ibintu tutigeze dutekereza mbere, kandi mu buryo tutatekerezaga ko bushoboka.”

Muri Mutarama uyu mwaka, Justin Trudeau yatangaje ko azegura nka Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imyaka irenga icyenda ku butegetsi, ndetse bituma ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Party, ryihutisha amatora yo kumusimbuza, kuko abarigize bari baratangiye kumutakariza icyizere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Ibivugwa ku rupfu rw’Umurundikazi waguye mu Bubiligi ubaye uwa gatatu uhaburiye ubuzima mu mezi ane

Next Post

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.