Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara ibikomoka kuri Peteroli, yagonze ibindi binyabiziga byinshi.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025 ubwo iyi modoka yo bwoko bw’ikamyo yavaga Nyanza ya Kicukiro yari irenze kuri kaminuza ya Mount Kigali, igeze ahazwi nko ku Banyamakuru.
Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko babonye iyi modoka ita igisate cyayo ikinjira mu gisate cyarimo ibinyabiziga byazamuka byerecyeza aho yavaga, ikagonga ibyo yasangaga mu nzira byose.
Umwe yagize ati “Yamanutse igeze hagati ihasanga ikamyo y’umweru ipakiye amagi ihita iyikubita iza mu muhanda w’abazamukaga, iyo kamyo na yo ihita ikubita izindi modoka ebyiri.”
Bavuga kandi ko iyi kamyo ishobora kuba yari yacitse feri, kuko yahoreraga cyane, byanatumye iva mu cyerecyezo cyayo ikajya mu kindi.
Undi ati “Igeze hano kuri uyu muhanda ujya mu Banyamakuru ni bwo yabuze feri. Hari harimo umuvundo mucye, abamotari bari imbere yayo n’izindi modoka byose yakukumbye.”
Ni impanuka yakangaranyije abageze aha yabereye ikimara kuba, kuko iyi modoka yagendaga igonga ibinyabiziga n’ibindi byose yasangaga mu nzira, byagiye byangirika bikabije.
Aba baturage kandi bavuga ko ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka bashobora kuba ari benshi, dore ko kugeza ubu hataratangazwa umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’inzego z’ubuzima zihutiye kuhagera, aho hageze imbangukiragutabara zigera muri eshanu, byanatumye hakekwa ko abagizweho ingaruka na yo ari benshi.
Uyu muhanda wa Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sonatubes, ukunze kuberamo impanuka zikomeye, akenshi zikunze guterwa no gucika feri kw’ibinyabiziga byiganjemo amakamyo aba apakiye, akagonga ibindi binyabiziga kubera imiterere y’aha hantu, hamanuka cyane.

RADIOTV10







