Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro na M23, bavuga ko bari bananiwe kandi babona nta n’umusada babona badafite n’inzi nzira, bagahitamo gukuramo akabo karenge bakinjira mu Rwanda kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe neza.
Ni abasirikare bagera muri 25 ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière, nyuma yo kuneshwa n’umutwe wa M23 wamaze gutangaza ko wabohoje Umujyi wa Goma.
Aba basirikare bakigera mu Rwanda, bakiriwe n’inzego z’umutekano zarwo, zabambuye intwaro zabo ndetse n’ibindi bikoresho byose bya gisirikare bari bafite.
Aba basirikare kandi basatswe ibyo bari bafite byose kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, banasanganwa n’urumogi bitwazaga bakananywa muri uru rugamba.
Umwe muri aba basirikare, aganira n’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwerecyeza mu Rwanda nyuma yo kubona ko ntayandi mahitamo.
Ati “Twari tumaze kubura inzira kandi tunaniwe cyane kandi twanabuze umusada, duhitamo guhita dukuramo akacu karenge.”
Uyu musirikare wa Congo, abajijwe uko yakiriwe mu Rwanda n’inzego z’umutekano zarwo, yagize ati “Batwakiriye neza cyane, twahageze amahoro.”
Aba basirikare bahungiye mu Rwanda, nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 ushyize hanze itangazo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, uvuga ko Umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, ndetse unasaba abasirikare b’uruhande bahanganye, kujya gushyikiriza intwaro ingabo za MONUSCO, ndetse bamwe bakaba banabikoze.
Ni mu gihe kandi muri aya masaha twandikiyeho iyi nkuru, mu bice byo muri uyu mujyi wa Goma, hagikomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, arimo n’ari kugwa mu Rwanda yanakomerekeje bamwe mu Baturarwanda, akanangiza ibikorwa byabo, aho bivugwa ko hari ibice bikiri kuberamo imirwano.
RADIOTV10