Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro na M23, bavuga ko bari bananiwe kandi babona nta n’umusada babona badafite n’inzi nzira, bagahitamo gukuramo akabo karenge bakinjira mu Rwanda kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe neza.

Ni abasirikare bagera muri 25 ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière, nyuma yo kuneshwa n’umutwe wa M23 wamaze gutangaza ko wabohoje Umujyi wa Goma.

Aba basirikare bakigera mu Rwanda, bakiriwe n’inzego z’umutekano zarwo, zabambuye intwaro zabo ndetse n’ibindi bikoresho byose bya gisirikare bari bafite.

Aba basirikare kandi basatswe ibyo bari bafite byose kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, banasanganwa n’urumogi bitwazaga bakananywa muri uru rugamba.

Umwe muri aba basirikare, aganira n’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwerecyeza mu Rwanda nyuma yo kubona ko ntayandi mahitamo.

Ati “Twari tumaze kubura inzira kandi tunaniwe cyane kandi twanabuze umusada, duhitamo guhita dukuramo akacu karenge.”

Uyu musirikare wa Congo, abajijwe uko yakiriwe mu Rwanda n’inzego z’umutekano zarwo, yagize ati “Batwakiriye neza cyane, twahageze amahoro.”

Aba basirikare bahungiye mu Rwanda, nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 ushyize hanze itangazo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, uvuga ko Umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, ndetse unasaba abasirikare b’uruhande bahanganye, kujya gushyikiriza intwaro ingabo za MONUSCO, ndetse bamwe bakaba banabikoze.

Ni mu gihe kandi muri aya masaha twandikiyeho iyi nkuru, mu bice byo muri uyu mujyi wa Goma, hagikomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, arimo n’ari kugwa mu Rwanda yanakomerekeje bamwe mu Baturarwanda, akanangiza ibikorwa byabo, aho bivugwa ko hari ibice bikiri kuberamo imirwano.

Aba basirikare bagera muri 25

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 14 =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho

Next Post

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.