Iran yagabye igitero gikomeye kuri Israel cya misile zigera muri 200 yarashe kuri iki Gihugu bimaze iminsi birebana ay’ingwe, cyasize Benjamin Netanyahu avuze ko Iran igiye kubona akaga, ibintu byatumye hatekerezwa ko intambara imaze iminsi ishobora gukaza umurego.
Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kabiri aharashwe ibisasu bya rutura bya misile, aho Iran yavuze ko cyari kigambiriye guha isomo igisirikare cya Israel no kwihorera kubera iyicwa ry’Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah ndetse n’uwa Hamas mu bya Politiki, Ismail Haniyeh.
Ni cyo gitero cya mbere gikomeye Iran yagabye kuri Israel kuva ibi Bihugu byombi byagirana amakimbirane ashingiye ku kuba Iran ishyigikiye imitwe wa Hezbollah na Hamas, imaze igihe ihanganye na Israel.
Ibi bisasu bya misile byarashwe na Iran, byinshi byagiye biburizwamo, binagabanyirizwa ubukana n’Igisirikare cya Israel gifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibindi Bihugu bishyigikiye Israel.
Umuntu umwe yahitanywe n’iki gitero, mu gihe ibyangijwe na cyo bitarajya ku mugaragaro, aho bivugwa ko ibisasu byinshi byabaga bigambiriye kuraswa ku Biro bikuru by’Ikigo cy’Ubutasi cya Israel Mossad, ndeste no ku mashami abiri yabyo.
Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Iran “Yakoze ikosa rikomeye” kandi ko “izabyishyura”, ibintu byatumye hazamuka ikikango ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.
Mu nama y’umutekano yayoboye, Netanyahu yagize ati “Ubutegetsi bwa Iran ntabwo buzi uburyo duhorana ubushake budahangarwa bwo kwirinda ndetse n’imbaraga dushyira mu guhangana n’abanzi bacu.”
Netanyahu wavuze ko iki gitero cya Iran ari intsinzwi ikomeye, yatangaje ko iki Gihugu cya Iran na cyo kigiye kubona akaga nk’aka Gaza na Liban. Ati “Uzatugabaho igitero wese, na twe tuzakimugabaho.”
RADIOTV10