Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango
Share on FacebookShare on Twitter

Iran yagabye igitero gikomeye kuri Israel cya misile zigera muri 200 yarashe kuri iki Gihugu bimaze iminsi birebana ay’ingwe, cyasize Benjamin Netanyahu avuze ko Iran igiye kubona akaga, ibintu byatumye hatekerezwa ko intambara imaze iminsi ishobora gukaza umurego.

Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kabiri aharashwe ibisasu bya rutura bya misile, aho Iran yavuze ko cyari kigambiriye guha isomo igisirikare cya Israel no kwihorera kubera iyicwa ry’Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah ndetse n’uwa Hamas mu bya Politiki, Ismail Haniyeh.

Ni cyo gitero cya mbere gikomeye Iran yagabye kuri Israel kuva ibi Bihugu byombi byagirana amakimbirane ashingiye ku kuba Iran ishyigikiye imitwe wa Hezbollah na Hamas, imaze igihe ihanganye na Israel.

Ibi bisasu bya misile byarashwe na Iran, byinshi byagiye biburizwamo, binagabanyirizwa ubukana n’Igisirikare cya Israel gifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibindi Bihugu bishyigikiye Israel.

Umuntu umwe yahitanywe n’iki gitero, mu gihe ibyangijwe na cyo bitarajya ku mugaragaro, aho bivugwa ko ibisasu byinshi byabaga bigambiriye kuraswa ku Biro bikuru by’Ikigo cy’Ubutasi cya Israel Mossad, ndeste no ku mashami abiri yabyo.

Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Iran “Yakoze ikosa rikomeye” kandi ko “izabyishyura”, ibintu byatumye hazamuka ikikango ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Mu nama y’umutekano yayoboye, Netanyahu yagize ati “Ubutegetsi bwa Iran ntabwo buzi uburyo duhorana ubushake budahangarwa bwo kwirinda ndetse n’imbaraga dushyira mu guhangana n’abanzi bacu.”

Netanyahu wavuze ko iki gitero cya Iran ari intsinzwi ikomeye, yatangaje ko iki Gihugu cya Iran na cyo kigiye kubona akaga nk’aka Gaza na Liban. Ati “Uzatugabaho igitero wese, na twe tuzakimugabaho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + sixteen =

Previous Post

Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe

Next Post

BREAKING: Hatangajwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri mu Rwanda

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego
MU RWANDA

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hatangajwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri mu Rwanda

BREAKING: Hatangajwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.