Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma y’intambwe ikomeye mu guhagarika intambara ya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibivugwa nyuma y’intambwe ikomeye mu guhagarika intambara ya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko impande zombi hagati ya Israel na Hamas zemeranyijwe guhagarika intambara imaze imyaka ibiri, izi mpande zanagaragaje ko zishimiye kugera kuri uyu mwanzuro.

Ibi byagaragajwe ubwo Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yahuraga n’intumwa za Trump zirimo A Steve Witkoff na Jared Kushner bagize uruhare rukomeye mu gufasha impande zombi kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas.

Ibi umukuru wa Guverinoma ya Israel yabigarutseho nyuma yo kugirana inama n’abagize Guverinoma na bo  bemeje ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa.

Ibi kandi ni na ko byari bimeze ku ruhande rwa Hamas aho umuyobozi wari uhagarariye ibiganiro Khalil al-Hayya yatangaje iby’aya masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, avuga ko ari intsinzi yo kwihangana baharaniye.

Mu ijambo Khalil al-Hayya, yagejeje ku Banya-Palestina bo muri Gaza, yagarutse ku bwitange n’agaciro byabaranze imyaka ibiri ishize batangiye kugabwaho ibitero, abashimira uburyo bakomeje kwihangana n’ubutwari mu gihe cy’ibitero by’indege, inzara ndetse no gukurwa mu byabo kwagira kubaho.

Al-Hayya yavuze ko ayo masezerano azarangiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Israheli, kandi akazemeza guhagarika burundu imirwano, gusohora ingabo za Israel muri Gaza, ndetse no gufungura imipaka ya Gaza kugira ngo ubutabazi bushoboke.

Yongeyeho ko ayo masezerano arimo n’irekurwa ry’imfungwa zirimo abantu 250 bakatiwe burundu, n’abandi 1 700 bafashwe kuva ku wa 07 Ukwakira 2023 barimo abagore n’abana.

Yashimye kandi uruhare rwa Misiri, Qatar, Turukiya na Leta Zunze Ubumwe za America mu kuba abahuza, kandi asezeranya gukomeza ibikorwa bigamije kubaka Leta ya Palestina ifite Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wayo.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 1 =

Previous Post

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

Next Post

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.