• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

radiotv10by radiotv10
04/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
Share on FacebookShare on Twitter

“Ni igitero cy’iterabwoba”, “ni uguhonyora amategeko mpuzamahanga”, “ni ubushotoranyi buteye impungenge”… Ni bumwe mu butumwa bukomeje gutangwa na bimwe mu Bihugu byiganjemo ibisanzwe bidahuza umurongo na Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko zigiye gufatira Perezida Nicolás Maduro Moros mu Gihugu cye.

Mu rukerero rwo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa saba n’igice z’igicuku muri Venezuela, ubwo kajugujugu zitwaye Abakomando b’umutwe wa gisirikare wihariye wa Delta Force binjiraga i Caracas, ku nyubako yarimo Maduro bakabanza kuyigota ubundi bakinjiramo, bakamufata we n’umugore we.

Nyuma y’ibi bitero, Perezida Donald Trump wa America yavuze ko Igihugu cye cyagabye ibitero bikomeye kuri Venezuela, kigafata umuyobozi w’iki Gihugu, Perezida Nicolàs Maduro n’umugore we.

Nyuma yuko Trump avuze kandi ko Maduro n’umugore we bahise bavanwa mu Gihugu cyabo, Umushinjacyaha Mukuru wa US, Pam Bondi, yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Venezuela n’Umugore we bamaze kuregerwa Urukiko rwo mu mujyi wa Southern District i New York.

Pam Bondi yavuze ko aba bombi baregwa ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge, birimo Kwinjiza muri America ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi byaha bikomeye birimo umugambi w’iterabwoba, gutunga intwaro za machinegun n’ibindi biturika bigambiriye kugirira nabi America.

Uyu Mushinjacyaha kandi yatangaje ko mu gihe cya vuba aba bombi bazatangira kuryozwa ibyaha n’ubutabera bwa America mu nkiko zo muri iki Gihugu.

 

Amahanga amwe ntabyumva

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wumvikanye avuga ko ibyakozwe n’iki Gihugu nta kindi ku Isi cyabikora,  gusa abategetsi mu Bihugu binyuranye babyamaganiye kure.

Nk’Ibihugu byose byo muri America y’Amajyepfo ukuyemo Argentine kimwe n’ibyo ku Mugabane wa Asia, byamaganye ibi byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko ibi byakozwe na America ari “igitero ku busugire bwa America y’Epfo”, kandi ko ari ukuvogera bidakwiye kubaho.

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel we yise iriya operasiyo, “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi” no kurenga ku mategeko mpuzamahanga yo kubaha ubusugire bw’Igihugu.

Uyu muyobozi w’Igihugu gisanzwe kidacana uwaka na America, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma iki gikorwa, kandi ko Igihugu cye cyifuza ko habaho igisubizo cya vuba na bwangu ku muryango mpuzamahanga.

Luiz Inácio Lula da Silva, Perezida wa Brazil na we yavuze ko kiriya gitero kuri Venezuela n’ifatwa rya Perezida w’iki Gihugu, ari ukurenga umurongo utukura.

Yavuze ko ari “igitero simusiga ku busugire bwa Venezuela, ndetse ni n’urugero rwa vuba rw’ibiteye impungenge ku muryango mpuzamahanga wose.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi na we yamaganye kiriya gikorwa, avuga ko ari “ukurenga ku busugire n’ubwigenge bw’Igihugu” nka Venezuela kandi ko ari uruhurirane rwo guhonyora mu buryo butaziguye amahame shingiro n’amasezerano by’Umuryango w’Abibumbye, byumwihariko ibirebana no kubuza Ibihugu gutera no kuvogera ibindi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na we wamaganye yivuye inyuma ibi byakozwe na America, yavuze ko iki Gihugu gikomeje kurangwa n’imitegekere y’ubwibone.

Yagize ati “Igiteye impungenge ni uburyo umwirasi akomeje gutegekesha ubwirasi ku bategetsi, ku Gihugu, arimo abantu bagomba guhaguruka bagahangana n’umwanzi bakabyamagana.”

Yavuze ko ubu ari uburyo bw’akajagari n’urugomo bikomeje kwimakazwa n’abanyembaraga bakomeje gupyinagaza abanyantege nke.

Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya umucyeba ukomeye wa America, yatangaje ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi ku Gihugu gifite ubwigenge, kandi giteye impungenge cyane, gikwiye kwamaganirwa kure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 3 =

Previous Post

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Next Post

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.