Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in MU RWANDA
1
Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’abasoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho igipimo cy’imitsindire mu mashuri abanza yazamutse, mu gihe mu cyiciro rusange yamanutse.

Ibyavuye mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2021-2022, byatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Abarangije amashuri abanza, hakoze abanyeshyri 227 472 barimo abakobwa 125 169 n’abahungu 102 303. Muri aba bose, abatsinze ni 206 286 bangana na 90,69% mu gihe abatsinzwe ari 21 186 bangana na 9,31%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82,8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”

Naho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari hiyandikishije abanyeshuri 127 589, hagakora 126 735, hakaba haratsinze 108 566 bangana na 85,66% mu gihe abatsinzwe ari 18 469 bangana na 14,34%.

Ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86,3% mu gihe uyu mwaka ari 85,66%.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko mu barangije amashuri abanza, abaziga mu bigo bibacumbikira ari 26 922 naho abazajya biga bataha bakaba ari 179 364.

Naho abagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mashuri y’ubumenyi rusange bazajya biga bacumbikira bakaba ari 35 381 mu gihe abaziga mu mashuri biga bataha ari 15 737 bose hamwe bakaba ari 51 118 bangana 47,1%.

Naho abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abaziga bacumbikiwe ni 44 836 mu gihe abaziga bataha ari 5 251 bose hamwe bakaba ari 49 687 bangana na 45,8%. Naho abagiye mu mashuri nderabarezi ni 3 099 bose bakaziga mu mashuri abacumbikira bangana na 2,9%.

Abagiye kwiga ibijyanye no gufasha abaforomo (Associate Nursing) bakaba ari 210 bangana na 0,2% bose bakazaba mu bigo bigamo bacumbikiwe.

Uyu mwaka kandi abiga ibijyanye n’ibaruramutungo bajyaga babarirwa mu myuga n’ubumenyingiro, baratandukanyijwe, bakaba ari 4 852 bangana na 4,1% na bo bakaziga mu mashuri abacumbikira bose.

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko ubu amanota yamaze kugera ku mbuga agomba gushyirwaho ku buryo abashaka kuyareba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo urubuga rwa NESA bakandikamo imyirondoro ubundi bakabasha kuyabona.

Hari uburyo kandi bwo kwifashisha ubutumwa bugufi bwa telefone aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa bakandikamo nimero y’umwana wakoze ikizamini (index number) ubundi bakohereza ku 8888.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Rukundo manasse says:
    3 years ago

    Mutubwire abakoze s6 bizasohoka ryari? Mudufashe no kutubwira iggihe inganfo zizabera

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + twenty =

Previous Post

Uwabaye Miss w’u Rwanda yasubijwe akayabo k’amadolari yari yibwe

Next Post

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.