Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in MU RWANDA
0
Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wamaganye ibikorwa byo gutoteza abarokotse bikomeje kugaragara birimo n’abaherutse kwicwa, ukavuga ko hari n’aho byagaragaye ko ari icyaha cy’umusozi kuko hari abaturage baba barumvise abo bantu bataka, ariko bakabiceceka.

Ni nyuma yuko mu mezi atatu hishwe abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Nduwamungu Pauline wishwe mu cyumweru twaraye dusoje.

Urupdu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, aho umubiri we wabonetse mu kimoteri cyo mu rugo iwe, ariko hakaba harabonetse igihimba, mu gihe abamwishe umutwe we bawutwaye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Omar Biseruka; avuga ko nyakwigendera yishwe ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo, ariko umubiri we ukaboneka bucyeye bwaho.

Ati “Bamwishe urupfu rw’agashinyaguro, bamuca umutwe, igihimba bakijugunya mu kimoteri cyari mu gikari, abantu bakomeje gushakisha aho yagiye, biza kumenyekana ko bucyeye bwaho ku wa Gatanu.”

Nyakwigendera Pauline abaye uwa gatanu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe muri aya mezi atatu, nyuma y’abandi bishwe mu kwezi kwa Kanama (08) biciwe mu Turere twa Nyaruguru, Karongi n’aka Ruhango.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, Dr Jean Damascene Bizimana, ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwaramuri, yagarutse kuri ibi bikorwa, avuga ko bikorwa n’ubundi n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano bagasubira mu muryango mugari, cyangwa abo mu miryango yabo.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Napthal, avuga ko ibikorwa nk’ibi bibaho kubera uburangare bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ndetse n’ubw’abaturage.

Ati “Usanga aba bantu aho baba bari batuye, ahantu biciwe, ni hagati mu bantu, rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye ririya Huriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ubwo yarisozaga, yavuze ko bitumvikana kuba muri iki gihe, umuntu yazira icyo abandi bazize mu myaka 30 ishize.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemera ko ibintu nk’ibi bibaho, mu gihe bagakwiye kuba bakomeje kurwanirira kwiyambura isura mbi bambitswe n’ibyabaye mu Rwanda, abasaba kubyamaganira kure kandi bakanabigirira uburakari bwo kubyanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − six =

Previous Post

Hashyizwe hanze ibibazo uruhuri bivugwa muri Gereza imwe muri Congo

Next Post

Menya impamvu hafashwe icyemezo kitanyuze abaje mu rubanza rw’umukozi w’Imana uzwi

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

Menya impamvu hafashwe icyemezo kitanyuze abaje mu rubanza rw’umukozi w’Imana uzwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.