Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwizeje abaturage bishyuza amafaranga bakoreye mu mushinga wo gusazura amashyamba wakozwe ku bufatanye bwa Leta na Kompanyi ya Magic Development Ltd, ko bagiye kwishyurwa bidatinze.

Ni nyuma yuko abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bazamuye amajwi bavuga ko batishyuwe amafaranga y’amezi atatu, ndetse abandi ntibishyurwe amafaranga y’ingemwe z’ibiti by’inturusu bari baguriwe.

Hashize amezi abiri ibikorwa by’umushinga wo gusazura amashyamba mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza, ihagaze.

Bamwe mu bari bahagariye Site zatunganyijwe, bari bashinzwe gukurikirana ibi bikorwa bavuga ko hari amezi atatu batishyuwe, hakiyingeraho abari bahawe ikiraka cyo gutubura Ingemwe z’inturusu bavuga ko hari amafaranga batishyuwe ku buryo bahora basiragizwa na nyiri Kompanyi yitwa Magic Development Ltd.

Uwitwa Uwimana Claudine waturutse mu Karere ka Karongi aje gukora akazi kugenzura ibikorwa byo gusazura amashyama muri iyi Kompanyi mu Karere ka Kayonza yagize ati “Twari twiteze ko buri kwezi tuzajya duhembwa nkuko byari biri mu masezerano, none byarangiye nta mafaranga tubonye amezi atatu yose arinze arangira.”

Uwumuremyi Martha waturutse mu Ntara y’Amajyepfo na we yagize ati “Twagiranye amasezerano ku itariki 25/07/2024. Navuye i Gitarama nje gutegura izo ngemwe tuvugana ko azajya atwishyura mu byiciro, amaze kutwishyura 70% arahagarara ntiyongera kutwishyura. yaba Akarere n’Intara nabo ntibagira icyo badufasha kugeza ubu ntiturabona amafaranga yacu angana na 30%. Njye ubu ngubu ndabishyuza amafaranga agera kuri Miliyoni Ebyiri n’Ibihumbi Ijana.”

Umuyobozi w’iyi Kompanyi ya Magic Development Ltd, Tuyisenge Kalinda Adolphe yavuze ko atazi abafite icyo kibazo kandi ko agiye kugenzura ku buryo bazishyurirwa ibyo bakoze.

Ati “Ubutumwa nabaha ni uko bagomba kwishyurwa ibyo bakoze kandi babifashijwemo n’ababakoresheje umunsi ku wundi. Ubwo niba Case yabo ihari barishyurwa.”

Mu butumwa bwatambukijwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ubwo bwasubizaga ubwari bwatambukijwe na RADIOTV10 ku rubuga nkoranyambaga rwa X bwavugaga kuri iki kibazo, bwahaye icyizere aba baturage bishyuza.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagize buti “Iki kibazo ubuyobozi bwarakimenye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’utu Turere, Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative zakoresheje aba baturage, ikibazo cy’intonde cyari cyagaragayemo cyakosowe, amafaranga barayabona bitarenze kuwa Gatanu w’iki cyumweru.”

Abaturage Umunani muri 11 bari bahawe kariya kazi, nibo batishyuwe ndetse na Koperative zirindwi zari kuri Site zirindwi, hakiyongera abaturage 18 bo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bari bashinzwe gutubura izo ngemwe zo gutera.

Bari bahawe akazi ko kugenzura umushinga wo gusazura amashyamba
Bavuga ko bari baturutse mu bice binyuranye ariko bamburwa amafaranga y’amezi atatu
Ni umushinga waje guhagarara

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Hatangajwe umubare uri hejuru w’abahitanywe n’Ibitero bya Israel nyuma y’agahenge

Next Post

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Related Posts

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse
FOOTBALL

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.