Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwizeje abaturage bishyuza amafaranga bakoreye mu mushinga wo gusazura amashyamba wakozwe ku bufatanye bwa Leta na Kompanyi ya Magic Development Ltd, ko bagiye kwishyurwa bidatinze.

Ni nyuma yuko abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bazamuye amajwi bavuga ko batishyuwe amafaranga y’amezi atatu, ndetse abandi ntibishyurwe amafaranga y’ingemwe z’ibiti by’inturusu bari baguriwe.

Hashize amezi abiri ibikorwa by’umushinga wo gusazura amashyamba mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza, ihagaze.

Bamwe mu bari bahagariye Site zatunganyijwe, bari bashinzwe gukurikirana ibi bikorwa bavuga ko hari amezi atatu batishyuwe, hakiyingeraho abari bahawe ikiraka cyo gutubura Ingemwe z’inturusu bavuga ko hari amafaranga batishyuwe ku buryo bahora basiragizwa na nyiri Kompanyi yitwa Magic Development Ltd.

Uwitwa Uwimana Claudine waturutse mu Karere ka Karongi aje gukora akazi kugenzura ibikorwa byo gusazura amashyama muri iyi Kompanyi mu Karere ka Kayonza yagize ati “Twari twiteze ko buri kwezi tuzajya duhembwa nkuko byari biri mu masezerano, none byarangiye nta mafaranga tubonye amezi atatu yose arinze arangira.”

Uwumuremyi Martha waturutse mu Ntara y’Amajyepfo na we yagize ati “Twagiranye amasezerano ku itariki 25/07/2024. Navuye i Gitarama nje gutegura izo ngemwe tuvugana ko azajya atwishyura mu byiciro, amaze kutwishyura 70% arahagarara ntiyongera kutwishyura. yaba Akarere n’Intara nabo ntibagira icyo badufasha kugeza ubu ntiturabona amafaranga yacu angana na 30%. Njye ubu ngubu ndabishyuza amafaranga agera kuri Miliyoni Ebyiri n’Ibihumbi Ijana.”

Umuyobozi w’iyi Kompanyi ya Magic Development Ltd, Tuyisenge Kalinda Adolphe yavuze ko atazi abafite icyo kibazo kandi ko agiye kugenzura ku buryo bazishyurirwa ibyo bakoze.

Ati “Ubutumwa nabaha ni uko bagomba kwishyurwa ibyo bakoze kandi babifashijwemo n’ababakoresheje umunsi ku wundi. Ubwo niba Case yabo ihari barishyurwa.”

Mu butumwa bwatambukijwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ubwo bwasubizaga ubwari bwatambukijwe na RADIOTV10 ku rubuga nkoranyambaga rwa X bwavugaga kuri iki kibazo, bwahaye icyizere aba baturage bishyuza.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagize buti “Iki kibazo ubuyobozi bwarakimenye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’utu Turere, Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative zakoresheje aba baturage, ikibazo cy’intonde cyari cyagaragayemo cyakosowe, amafaranga barayabona bitarenze kuwa Gatanu w’iki cyumweru.”

Abaturage Umunani muri 11 bari bahawe kariya kazi, nibo batishyuwe ndetse na Koperative zirindwi zari kuri Site zirindwi, hakiyongera abaturage 18 bo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bari bashinzwe gutubura izo ngemwe zo gutera.

Bari bahawe akazi ko kugenzura umushinga wo gusazura amashyamba
Bavuga ko bari baturutse mu bice binyuranye ariko bamburwa amafaranga y’amezi atatu
Ni umushinga waje guhagarara

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hatangajwe umubare uri hejuru w’abahitanywe n’Ibitero bya Israel nyuma y’agahenge

Next Post

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

by radiotv10
25/10/2025
0

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
25/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.