Mu gikorwa cyo Kwibuka abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, umwe wari umukozi, yavuze uburyo hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abakozi b’Abatutsi, bamwe bakanirukanwa mu kazi nta kosa bakoze.
Ni mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko ubwo hazirikanwaga abari abakozi ba Perefegitura na Supefegitura byahuzwe bikavamo Intara y’Amajyepfo ndetse na za Komini zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana.
Karemera Leonard wari Umuvuzi w’amatungo muri Komini Gikoro, yavuze ivangura ryakorerwaga Abatutsi, aho bamwe banafatirwaga ibyemezo batazi aho byaturutse bakirukanwa.
Yagize ati “Inama yabaga ijyanye n’imirimo ubwayo bagiraga ukuntu tuyikorana ariko yarangira bakagira abo barobanuramo ngo bakoranye iyabo. Ubwo rero ibyo bigaga ntitwabaga tuzi n’ibyo ari byo, nta n’uwavagayo ngo akubwire atitwakoze gutya.”
Ibi kandi bigaragaza umwihariko wa Jenoside muri iyi Ntara y’Iburasirazuba,a ho Visi Perezida w’Umuryango urahanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka, Muhongayire Christine yagarutse ku mwihariko w’itegurwa ryayo.
Yavuze ko hakuweho bwa mbere uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo wari waranze kujya mu mugambi mubi wo kurimbura Abatutsi, ni naho kandi hatangiriye kwica Abatutsi mu gice cya Bugesera.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba izana umwihariko umuntu iyo atekereje wumva utandukanye n’ahandi. Duhereye 1992 Jenoside ikorerwa Abatutsi ahambere yahereye hari hano i Bugesera. Inama ya Guverinoma yabaye ku itariki ya 17 Mata 1994 yakuragaho ba Perefe, Abaperefe badashyigikiye na gato uburyo bwo kwica mu buryo bwagutse bwihuse Abatutsi, ni bwo Perefe wa Kibungo Ruzindana Godefroid yakuweho ndetse baranamwica n’umuryango we wose n’ubu turabibuka bamenye ko batubereye beza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yagaragaje ubukana bwa Jenoside muri iyi Ntara, aho yavuze ko hari Abatutsi bishwe bakajungunywa mu byuzi n’ibiyaga.
Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza gukora nk’ikipe imwe mu kazi kabo kandi Abakozi bahari bakorera hamwe ndetse bazakomeza gukorera mu bumwe.
Ati “Amahirwe arimo ni uko uyu munsi twibuka abakozi abo dufite ubu batagaragaramo ingebitekerezo ahubwo barangajwe imbere no gushyira ubumwe imbere nk’amahitamo yacu, barangajwe imbere no kuba Umunyarwanda umwe, ariko n’ahagaragara ingengabitekerezo tugafatanya n’abaturage kugira ngo tuyihashye mu biganiro.”
Visi Perezida w’Inteko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Uwineza Beline yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira hamwe mu nshingano zabo kandi ko bakwiye kumva ko bakorera umuturage bityo akwiye kuba ku isonga.
Ati “Twebwe turi abayobozi b’impinduramatwara, bari mu buyobozi bwiza tumazemo imyaka 31 bwahisemo gukorera Abanyarwanda, gukorera abaturage bose nta vangura nta n’umwe usigaye inyuma, bwahisemo kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda. Muri iki gihe rero ni twe turi mu nshingano zo gukomeza iyo mikorere y’imiyoborere myiza.”
Mu nzibutso 36 zose zo mu Ntara y’Iburasirazuba, hashyinguyemo imibiri ibihumbi 354. Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakazashyingurwa indi mibiri igera 320 yabonetse hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10