Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburasirazuba: Havuzwe uburyo mbere ya Jenoside hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abari abakozi b’Abatutsi

radiotv10by radiotv10
26/04/2025
in MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Havuzwe uburyo mbere ya Jenoside hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abari abakozi b’Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gikorwa cyo Kwibuka abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, umwe wari umukozi, yavuze uburyo hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abakozi b’Abatutsi, bamwe bakanirukanwa mu kazi nta kosa bakoze.

Ni mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko ubwo hazirikanwaga abari abakozi ba Perefegitura na Supefegitura byahuzwe bikavamo Intara y’Amajyepfo ndetse na za Komini zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana.

Karemera Leonard wari Umuvuzi w’amatungo muri Komini Gikoro, yavuze ivangura ryakorerwaga Abatutsi, aho bamwe banafatirwaga ibyemezo batazi aho byaturutse bakirukanwa.

Yagize ati “Inama yabaga ijyanye n’imirimo ubwayo bagiraga ukuntu tuyikorana ariko yarangira bakagira abo barobanuramo ngo bakoranye iyabo. Ubwo rero ibyo bigaga ntitwabaga tuzi n’ibyo ari byo, nta n’uwavagayo ngo akubwire atitwakoze gutya.”

Ibi kandi bigaragaza umwihariko wa Jenoside muri iyi Ntara y’Iburasirazuba,a ho Visi Perezida w’Umuryango urahanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka, Muhongayire Christine yagarutse ku mwihariko w’itegurwa ryayo.

Yavuze ko hakuweho bwa mbere uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo wari waranze kujya mu mugambi mubi wo kurimbura Abatutsi, ni naho kandi hatangiriye kwica Abatutsi mu gice cya Bugesera.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba izana umwihariko umuntu iyo atekereje wumva utandukanye n’ahandi. Duhereye 1992 Jenoside ikorerwa Abatutsi ahambere yahereye hari hano i Bugesera. Inama ya Guverinoma yabaye ku itariki ya 17 Mata 1994 yakuragaho ba Perefe, Abaperefe badashyigikiye na gato uburyo bwo kwica mu buryo bwagutse bwihuse Abatutsi, ni bwo Perefe wa Kibungo Ruzindana Godefroid yakuweho ndetse baranamwica n’umuryango we wose n’ubu turabibuka bamenye ko batubereye beza.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yagaragaje ubukana bwa Jenoside muri iyi Ntara, aho yavuze ko hari Abatutsi bishwe bakajungunywa mu byuzi n’ibiyaga.

Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza gukora nk’ikipe imwe mu kazi kabo kandi Abakozi bahari bakorera hamwe ndetse bazakomeza gukorera mu bumwe.

Ati “Amahirwe arimo ni uko uyu munsi twibuka abakozi abo dufite ubu batagaragaramo ingebitekerezo ahubwo barangajwe imbere no gushyira ubumwe imbere nk’amahitamo yacu, barangajwe imbere no kuba Umunyarwanda umwe, ariko n’ahagaragara ingengabitekerezo tugafatanya n’abaturage kugira ngo tuyihashye mu biganiro.”

Visi Perezida w’Inteko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Uwineza Beline yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira hamwe mu nshingano zabo kandi ko bakwiye kumva ko bakorera umuturage bityo akwiye kuba ku isonga.

Ati “Twebwe turi abayobozi b’impinduramatwara, bari mu buyobozi bwiza tumazemo imyaka 31 bwahisemo gukorera Abanyarwanda, gukorera abaturage bose nta vangura nta n’umwe usigaye inyuma, bwahisemo kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda. Muri iki gihe rero ni twe turi mu nshingano zo gukomeza iyo mikorere y’imiyoborere myiza.” 

Mu nzibutso 36 zose zo mu Ntara y’Iburasirazuba, hashyinguyemo imibiri ibihumbi 354. Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakazashyingurwa indi mibiri igera 320 yabonetse hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara.

Habaye umuhango wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Visi Perezida wa Ibuka
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti bamwe mu Bapolisi barimo abo hejuru bahawe irya ACP

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye
FOOTBALL

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abapolisi 4.500 barimo bane bagizwe ba ACP

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti bamwe mu Bapolisi barimo abo hejuru bahawe irya ACP

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.