Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Guverineri avuga ko hari igitera isoni ubuyobozi n’abatuye iyi Ntara

radiotv10by radiotv10
25/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Guverineri avuga ko hari igitera isoni ubuyobozi n’abatuye iyi Ntara
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko biteye isoni kuba tumwe mu Turere tw’iyi Ntara tuza imbere mu kugira ikibazo cy’igwingira ry’abana, mu gihe ikungahaye ku biribwa.

Imibare YA 2023 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana, NCDA, yagaragaje Akarere ka Nyamasheke nk’agafite igwingira ryazamutse.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert avuga ko iyi Ntara itewe ipfunwe n’igwingira riri hejuru muri tumwe mu Turere tuyigize, mu gihe iri mu za mbere mu Gihugu zifite ubutaka bwiza kandi bwera.

Yagize ati “Nka Rusizi muri ubwo bushakashatsi bigaragara ko bagabanutse bigeze kuri 19,1%; urumva rero n’ahandi hose turagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo turwanye icyo kintu cy’igwingira kuko kiduteye isoni nk’Intara y’Iburengerazuba nyine Intara ifite ubukungu, Intara ifite amahirwe menshi cyane kumvamo abana bagwingiye bidutera isoni rwose nta shema biduha.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko ikimenyane, amakimbirane yo mu ngo no kutagira imirimo kwa bamwe, biri mu bitiza umurindi iki kibazo.

Umwe yagize ati “Amakimbirane mu ngo atera abana kurwara bwaki. Uko gusenyuka kw’ingo bituma batabona uburyo bashakisha ngo abana bakure neza cyane cyane erega n’imirimo mu giturage ntayo, ubwo ni ukwishakishiriza n’utubonetse ubwo urumva ko natwo duhura n’ibibazo byinshi.”

Guverineri Dushimimana Lambert, avuga ko iyi Ntara y’Iburengerazuba yihaye gahunda yo kurandura iri gwingira mu bufatanya n’abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Turimo turahangana na cyo ndetse mu Turere dutandukanye hari imishinga myinshi bagiye batangira ngira ngo mu minsi ishize twatangije ‘Umuganda professional’ wari ugamije kurwanya igwingira ubwo aho byari mu Karere ka Rutsiro, hari abafatanyabikorwa benshi bari kuza mu Karere ka Nyamasheke, hari za ECDs turimo kubaka kugira ngo turwanye iryo gwingira, hari imishinga irimo kuduterera ibiti by’imbuto, ibyo byose rero biri gukorwa kugira ngo turwanye igwingira.”

Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego ko muri uyu mwaka wa 2024, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 rizagabanywa kigero cya 19%, icyakora imibare igaragaza ko hari tumwe mu Turere two muri iyi Ntara tugifite imibare iri hejuru, nk’Akarere ka Nyamasheke kazamutse mu igwingira, aho kari kuri 37.7% umwaka ushize wa 2023 kavuye kuri 34% mu myaka ya mbere yaho.

Bamwe mu batuye iyi Ntara bavuga ko iki kibazo giterwa n’ubukene
Ni mu gihe iyi Ntara izwiho kweza imyaka myinshi

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 7 =

Previous Post

Imikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordan yateye intambwe

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda werecyeje mu mahanga yasubije abibaza ko atazagaruka vuba

Related Posts

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

IZIHERUKA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye
MU RWANDA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda werecyeje mu mahanga yasubije abibaza ko atazagaruka vuba

Umuhanzi Nyarwanda werecyeje mu mahanga yasubije abibaza ko atazagaruka vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.