Ibya Prince Kid ntibyarangiye hamenyekanye amakuru mashya ku rubanza rwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Urukiko rugize umwere Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ku byaha birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rugategeka ko arekurwa, Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yarekuwe tariki 02 Ukuboza 2022 nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere ku byaha bibiri akurikiranyweho.

Izindi Nkuru

Uyu musore uyobora kompanyi Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza, byavuzwe ko batswe ruswa y’igitsina.

Ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Prince Kid icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, ntibwanyuzwe na kiriya cyemezo cyafashwe tariki 02 Ukuboza 2022 cyo kumugira umwere.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, avuga ko Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo tariki 31 Ukuboza 2022 ubwo haburaga iminsi ibiri ngo igihe cyo kujuririra iki cyemezo kirangire kuko itegeko riteganya iminsi 30.

Uwaduhaye amakuru avuga ko nubwo kuri iyi tariki hari mu minsi y’impera z’icyumweru (Weekend) bitabujije Ubushinjacyaha gutanga ikirego cyabwo kuko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu usanzwe akurikiranira hafi iby’ubucamanza mu Rwanda yagize ati “Ni muri system, icyo Ubushinjacyaha bwakoze ni ugushyira ikirego muri System kigahita kigera aho kigomba kugera.”

Imanza zaciwe n’Inkiko zisumbuye, zijuririrwa mu Rukiko Rukuru, ari na rwo rwajuririwe iki cyemezo cyo kugira umwere Prince Kid.

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwakiriye iki kirego cy’Ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo Prince Kid, biteganyijwe ko ruzagisuzuma, rwasanga gifite ishingiro rugahamagaza ababuranyi [Ubushinjacyaha na Prince Kid] kugira ngo baburane ubujurire.

RADIOTV10

Comments 5

  1. Manzi says:

    Kombona mumugenza mwamurema Basha cg mwashoyemo Andi mafaranga mwabakobwa mwe mumugenza

  2. Valens nsengiyumva says:

    Imana izamubakiza rwose,!nyagasani mana,wowe utabara abageraniwe numwanzi satani,tugutuye iyinzirakarengane yingaragu,uyifashe umurinde abamwibasiye bashaka kumuheza mugihome,tabara mana niwo waremye irihobyose,Ronda rengera prence ishimwe umurinde umunyururu,
    Amen kubwubufasha bwawe mana

  3. Janvier says:

    Nyamara ibya Prince ndabona bishobora kuzarangira akatiwe nka 25 yrs.

  4. Aline says:

    Ubutabera bukore akazi mubunyangamugayo basanganwe.

  5. Shumbusho Michael says:

    Ikipe ibyihishe inyuma se ko izwi.. n’icyo igamije kikaba kizwi…kandi agati kateretskwe n’Imana kakaba kadahungabanywa n’umuyaga… Ntabwo uriya mwana asenga Bali…ABATINDI BACUKURA IMYOBO NYAGASANI ACA AKANZU.✍️

Leave a Reply to Valens nsengiyumva Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru