Ibyabaye ku muhanzikazi nyarwanda utarabimaramo igihe kinini biratunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Bwiza Emmerance umaze kumenyekana mu muziki wo mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri akora uyu umuziki, yaje mu bahataniye ibihembo byo ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni mu bihembo bya ‘East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)’ bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi bakorera umuziki ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa Bwiza ahatanye muri ibi bihembo, aho ari mu byiciro bitatu ari byo icy’umuhanzi mwiza wazamutse vuba ariko wakunze na benshi, Indirimbo nziza y’umuhanzi wo mu Rwanda, aho afitemo iyitwa Ready, Indirimbo ihuriweho nziza y’umwaka (Soja) yayikorange na Juno Kizigenza.

Kugeze ubu Bwiza afite indirimbo 19 ziri hanze akaba anateganya gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Do me’

Joby Joshua
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru