Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gusambanya abana babiri baryigamo, abanje kubatumizaho mu biro bye ngo baganire ku myitwarire yabo.
Uyu murezi wo mu Ishuri ryitiriwe Ubutatu Butagatatifu ryo muri Ruhango, akekwaho gusambanya abo bana babiri mu bihe bitandukanye, ku itariki 07 Ukuboza 2025.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, yatumijeho abo banyeshuri mu biro bye mu bihe bitandukanye, kugira ngo bamusobanurire ibijyanye n’imyitwarire yabo, bikarangira abasambanyije ngo abizeza ko babikoze kugira ngo atabahana.
Itabwa muri yombi ry’uyu Animateur wo muri Saint Trinité de Ruhango, ryanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, waboneyeho kunenga imyitwarire nk’iriya y’umuntu w’umurezi wakwisanga yakoze ibikorwa nka biriya bigize icyaha.
Yagize ati “Ntabwo bikwiye, kandi si ibyo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akwiye gukekwa kugira uruhare mu bikorwa nka biriya by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera.”
Ukekwaho iki cyaha acumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo akorerwe dosiye y’ikirego, ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10











