Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyago by’amayobera by’abantu batatu b’umuryango umwe bapfuye urw’amarabira mu cyumweru kimwe

radiotv10by radiotv10
08/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyago by’amayobera by’abantu batatu b’umuryango umwe bapfuye urw’amarabira mu cyumweru kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, haravugwa impfu z’abantu batatu bo mu muryango umwe barimo umugabo n’abana be babiri bitabye Imana mu gihe gihe gito kandi bose bapfa urupfu rw’amayobera none byateye ihungabana umugore wo muri uyu muryango.

Ibi byago byabaye ku muryango utuye mu Mudugudu wa Marembo I mu Kagari Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye RADIOTV10 ko umuntu wa gatatu witabye Imana muri uyu muryango, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wigaga mu yisumbuye, bamusanze yapfuye, kandi muri weekend ishize hari hapfuye se w’uwo mwana ndetse n’undi mwana wabo wigaga muri kaminuza.”

Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko aba bantu bose uko ari batatu bapfuye impfu z’amayobera kuko umugabo n’umwana we bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, nta gihe bari bamaze barwaye, none n’uwitabye Imana muri iki gitondo na we basanze yashizemo umwuka kandi nta ndwara yari afite.

Gusa ngo harakekwa ko hari uri kubaroga ndetse n’abatuye muri aka gace bafite uwo bakeka, none muri iki gitondo babyutse bakamejeje ngo na we baramuhitana.

Uwaduhaye amakuru kandi, avuga ko umugore wo muri uyu muryango wagize ibyago witwa Ahobantegeye Immaculee, yahise agira ikibazo cy’ihungabana agasa nk’ugize uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo yahise ajyanwa mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kugira ngo afashwe.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + sixteen =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yakoze impanuka

Next Post

Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
MU RWANDA

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.