Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yakoze impanuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D yakoze impanuka, Imana ikinga akaboko, aho imodoka yari irimo yagonganye n’umumotari, ariko ntihagire uhagirira ikibazo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko hari mu gitondo ubwo imodoka yari irimo Davis yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yakubitanaga na moto y’umumotari.

Yagize ati “Urebye ntabwo bikanganye cyane, uretse kuba moto y’umumotari yangiritse cyane ndetse n’imodoka ya Davis D ikangirika byoroheje.”

Amafoto yashyizwe hanze ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, agaragaza Davis D yavuye mu modoka ye, yicaye ku ibaraza riri hafi y’ahabereye iyi mpanuka, ari kuri telefone asa n’uri guhamagara inshuti ze azimenyesha iri sanganya.

Aya mafoto kandi agaragaza imodoka ya Davis D yangiritse ku ruhande rw’imbere ndetse na moto byagonganye yangiritse cyane.

Imodoka ya Davis D yangiritse gahoro
Moto yo yangiritse cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru