Ibyaha biregwa umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda birimo ibigayitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko akekwaho ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’ubushoreke, rukavuga ko ibyaha nk’ibi bigayitse, kandi ko rutazihanganira ababikora.

Uyu watawe muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma, kugira ngo uru rwego rushinzwe iperereza, rukore dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Izindi Nkuru

Yafunzwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 06 Gicurasi 2023, akekwaho ibyaha byumvikanamo amakimbirane yo mu muryango.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagize ati Akekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke.

Dr Murangira yakomeje avuga ko RIB itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi kuko Ntabwo bikwiye guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, biragayitse rwose.

Yakomeje agira ati Umuntu wese ukora ibi byaha ntabwo amategeko azamwihanganira kuko usanga ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku bana.

Uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwibutsa Abaturarwanda bose kugendera kure ibyaha nk’ibi kuko bihanwa n’amategeko kandi bikagira ingaruka ku muryango nyarwanda by’umwihariko ku bana.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje izindi ngaruka z’intonganya zo mu miryango zitari zizwi na benshi, aho yavuze ko iyo ababyeyi batonganira hejuru y’umwana muto, bituma adakura neza.

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubwonko bw’umwana buhora bwumva intonganya, bumenyesha ibindi bice by’umubiri ko bidakwiye gukura kuko ntaho byaba bijya.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Miriam Nobikunda says:

    Uyu Mwarimu mwafunze agomba kubanza kuvuzwa mbere yo gufungwa kuko turabibona ko afite ikibazo mu mutwe bavanze bakivuze pe!

  2. Karaboneye Barakagira says:

    Hari igihe umugore name aba adafatika. Ibyaha nkibyo mujye mugenzura ku mpande zombi kuko ajyahanze kuko yabuze umutekano iwe murugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru