Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umuturage ari kurwana n’umwe mu Bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanga, Polisi y’u Rwanda yasobanuye uko byagenze.
Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu Rwanda, hirya y’ejo hashize tariki 07 Ukwakira 2025, barimo ukoresha konti yitwa ‘Umperuka Cyera’ kuri X.
Uyu washyize amashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga, yagize ati “Uyu muntu uri kurwanya inzengo za Police urabona akwiye ikihe gihano mu by’ukuri??”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi byabaye ubwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babuzaga uriya muturage gukora amakosa, akinangira.
Yagize ati “Uwagaragaye mu mashusho yabuzwaga kwambuka muri “zebra crossing” mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga kandi yatangaje ko uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibyabo, ruri gukurikirana kiriya kibazo cyagaragayemo uriya muturage warengaga ku mabwiriza n’abapolisi.
Ati “Ikibazo kirimo gukurikiranwa mu rwego rwo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiriye. Turashimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza igikorwa cyari guteza impanuka.”
Muri aya mashusho, umuturage aba agundagurana n’umupolisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yamushyize hasi, aho amajwi ya bamwe mu baturage baba bashungereye, yumvikanamo aba bakomakoma uwo muturage ngo “waretse kurwana”, abandi bati “ariko ubanza yasinze.”
Uyu muturage bigaragara ko ari mu kigero cy’urubyiruko, aba agaragaza amahane menshi, ariko nyuma akaza gucururuka agasa nk’urecyeye gutera amahane, mu gihe abaturage na bo baba bamurebera banenga ibyo ari gukora.
RADIOTV10