Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA
0
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe.

Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe no ku muhanda uva ku kibuga cy’indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira Interahamwe.

Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda b’Abatutsi basabye ko abo bashakanye n’abana babo babatwara baranga.

Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’U Rwanda bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga.

Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.

Tariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside, akaba Perezida wa Komite y’agateganyo y’isanduku yo kuramira umutekano w’igihugu na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM yari igikoresho cy’ubutegetsi bubi cyo kwamamaza ikorwa rya jenoside. Uwo Felicien Kabuga niwe watumiye mu mahanga toni 25 z’imihoro mu Ugushyingo 1993, n’indi mipanga 50,000 muri Werurwe 1994.

Felicien Kabuga yari agishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga hashize imyaka 26 yose, yaje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris.

Aregwa icyaha cya jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane mu gukora jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu (Gutoteza, kurimbura abantu).

Kuri urwo rutonde hari na Ferdinand Nahimana, intiti yari izwi cyane, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Ferdinand Nahimana yabaye Diregiteri wa ORINFOR anaba umwe mu bashinze RLTM. Yakoresheje radiyo, kuko ariyo ishobora kugera ku bantu benshi, mu gukwirakwiza urwango n’urugomo.

Nahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera ” kuba yarashishikarije mu ruhame gukora jenoside no gutotezaa bigize icyaha cyibasiye inyoko muntu akoresheje ibiganiro bya RLTM”

Ishyirwaho rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda

Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa bihagarariwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud.

MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi Perezida we na Joseph Nzirorera, Umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka Perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali

Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

Uyu munsi kandi ni na bwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli Baobab.

Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye

Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.

Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Abatutsi birwanyeho iminsi itanu (9 Mata-14 Mata), hishwe Abatutsi barenga 12000.

Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza kuri Paruwasi katolika ya Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.

Ivomo: Igitabo “ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere

Next Post

Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.