Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

radiotv10by radiotv10
11/09/2023
in MU RWANDA
0
Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo kunamira no gusezera bwa nyuma kuri Hon. William Ntidendereza uherutse kwitaba Imana, abavandimwe be ndetse n’abo bakoranye, bagarutse ku byamuranze kuva mu bwana bwe, birimo kuba yari azi kubika ibanga, agakunda Igihugu cyane.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, wabereye iwe mu Karere ka Kicukiro, witabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, nka Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Hari kandi bamwe mu bagize imyanya ikomeye mu Gihugu, nka Hon Bernard Makuza, wabaye Perezida wa Sena, wanabaye Minisitiri w’Intebe.

Mu kugaruka ku byaranze nyakwigendera, umuvandimwe we Kemisinga Juliet, yagarutse ku mibanire yabo kuva mu buto bwabo, avuga ko yamubitsaga ibanga kandi akarikomeraho.

Yagize ati “Yagiraga ibanga, yari umuntu ubika ibanga. Twakinaga imikino myinshi, nkamwihanangiriza nti ‘ntubivuge’, kandi ntabivuge koko.”

Yakomeje avuga ko umuvandimwe we yahoraga ari ku ruhande rwe, atanga urugero rw’uburyo aho bavukiye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire, bari bafite igiti cy’avoka, ariko iwabo bakaba bari barababujije kucyurira, gusa ngo Kemisinga yaracyuriye, aravunika, asaba musaza we Ntidendereza ko baza kubeshya ababyeyi babo ko ari umucaca wamteze.

Yavuze ko icyo gihe baje kubeshya ababyeyi babo, musaza we akabimufashamo, kandi bakaza kugera ku ntego yabo. Ati “Nubwo nababaraga cyane, ariko naramushimiye kuko nari nzi ko ngira ububabare nkanagira inkoni z’umubyeyi.”

Yanagarutse ku buryo nyakwigendera yakundaga Igihugu kuva cyera, avuga ko yaje kujya muri Canada avuye mu Burundi, aho umuryango we wari waragiye kuba, akaza kubandikira mu 1990, amubwira ko bazataha mu Gihugu cyabo.

Ati “Yaranyandikiye ngo tuzarutaha ku manywa y’ihangu, mara iminsi itatu mbyigaho, noneho Mama arankopeza, ndamwandikira nti ‘muzasanga twararugezemo’.”

Ibi byanaje kuba impamo kuko Ntidendereza yaje kujya ku Mulindi, ndetse akaza no kumenyesha mushiki we ko yamuzaniye impano, akaza kumuha umupira ugaragaza ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rwibohore.

Rucagu yagarutse ku mikoranire ye na nyakwigendera

Rucagu Boniface usanzwe ari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, wanagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Igihugu, yavuze ko yakoranye bya hafi na nyakwigendera Ntidendereza.

Rucagu yavuze ko muri 2009 yasimbuye Ntidendereza ku mwanya wa Chairman w’Itorero ry’Igihugu, agahita amwungiriza, ariko ko yamwakiriye neza, ntarakazwe no kuba amusimbuye ku mwanya akamwungirza.

Ati “Ahandi ibyo biba intangiriro yo kugongana no kuzana amacakubiri, ni ikintu gikomeye, yabyitwayemo gitore, aba imfura.”

Yavuze ko bakoranye bakuzuzanya kuko bari bafite inshingano zikomeye zo gutangiza ubukangurambaga bwo kumvisha Abanyarwanda ko Itorero ry’Igihugu ryagarutse.

Biteganyijwe ko nyakwigendera Ntidendereza ashyingurwa none ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, aho imihango yo kumuherekeza itangirira mu Ngoro ya Sena, ahaza kuba igikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Sena n’uw’Umutwe w’Abadepite bari muri uyu muhango
Na Hon Makuza wigeze kuba Perezida wa Sena

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Next Post

Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye

Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.