Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we Ngabo Eric amugongeye ku kabari ko mu Mujyi wa Kigali, yagejejwe imbere y’Urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, avuga ko atagonze nyakwigendera ku bushake, ndetse ko yanabimenye hashize umwanya.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho uyu musore yagejeje ku cyicaro cyarwo arindiwe umutekano bikomeye.
Ibikubiye muri iyi nkuru tubikesha umunyamakuru Jean Paul Nkundineza witabiriye uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, wanabikozemo ikiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel.
Mugisha wageze ku Rukiko ari kumwe n’abandi bakekwaho ibyaha bakiri mu maboko y’Ubushinjacyaha, yari yambaye imyambaro y’umukara yihishe mu maso, anambaye agapfukamunwa.
Ubushinjacyaha busabira uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwagaragaje impamvu bushingiraho, zirimo ibyagezweho mu iperereza, ndetse no kuba akurikiranyweho icyaha gikomeye.
Muri iri buranisha, Uregwa wari wunganiwe n’Abanyamategeko babiri, yavuze ko aziranye na nyakwigendera Eric kuva mu buto bwabo bafite imyaka umunani.
Mugisha David wasabye imbabazi kubera ibyabaye, yavuze ko akabari kabereyeho iriya mpanuka, yari asanzwe akajyamo inshuro nyinshi, ari na ho habereye amakimbirane yavuyemo ibyabaye.
Uregwa yavuze ko intandaro y’ibyabaye ihohoterwa yakorwe agakubitwa n’abarimo uwitwa Fabrice, bari kumwe na nyakwigendera ku tariki 23 Mutarama 2026.
Ku itariki 17 Mutarama 2026, ubwo hari ku wa Gatandatu, uyu Mugisha yari yagiye kuri ako kabari kitwa Green Lounge gaherereye mu Karere ka Kicukiro, yishyura ameza mu gice cy’abiyubashye (VIP), akaza kuhahurira n’abantu batatu, bagasangira, ubundi bakabazanira inyemezabwishyu (facture) y’ibihumbi 230 Frw, arimo ibihumbi 120 Frw yakoreshejwe na Mugisha.
Ngo mu kujya kwishyura, Mugisha yashatse kwishyura ayo yakoresheje, mu gihe abandi bari kumwe bo babuze ubwishyu, akabemerera kubishyuriramo ibihumbi 60 Frw, ariko ibyo bihumbi 50 Frw na byo bakabibura.
Abo muri ako kabari babwiye Mugisha ko abo bantu bari babuze ubwishyu, ari we bari baje bakurikiye bityo ko akwiye kubishyura, ubundi bagasohora abo bari banze kwiyishyurira, ndetse akaba ari na ko bigenda, ariko batahana inzika bavuga ko Mugisha yabasuzuguje.
Nanone tariki 23 Mutarama 2026, ba bantu bari birukanywe muri kariya kabari, basubiyeyo, ndetse Mugisha David na we aza kujyayo aho yahageze saa tanu n’igice, ari na bwo ba bandi bari bamugiriye inzika batangira kuzizamura bamwuka inabi, ndetse umwe muri bo atangira kumukubita.
Mugisha yabwiye Urukiko ko yari yatumije umushoferi waza kumutwara kuko yari yanyoye inzoga, yahaguruka atashye, abo bantu bakamukurikira muri ascenseur, ageze hasi, bakomeza kumukubita ari abasore batandatu ngo bari kumwe na nyakwigendera Eric.
Yavuze ko yagiye mu modoka ashaka kubahunga ari bwo yagonganga nyakwigendera ariko ntahite abimenya, kuko yirukankaga ajya gutanga ikirego kuri polisi ikorera mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ariko ko atari azi ko yanagonze umuntu ngo apfe.
Uregwa yavuze ko yamenye ko yagonze ubwo we n’uwo bari kumwe bari bageze kuri sitasiyo ya Lisansi ya Kabeza, abibwiye n’uwo witwa Justin bari kumwe, na we wari wohererejwe ubutumwa n’abo bari basize kuri ako kabari, bababwiye ko “nubwo bagiye ariko basize bagonze Ngabo Eric ndetse yamaze gushiramo umwuka.”
Ngo bari bagiye kuri Polisi bagiye gutanga ikirego ko Mugisha yahohotewe, batazi ko bagonze umuntu ngo anitabe Imana. Akimara kubimenya ngo yahise abwira uwo Justin kwikomereza urugendo n’imodoka ye, we ahita afata moto ari na yo yamugejeje kuri Polisi mu Busanza.
Mugisha yabwiye Urukiko ko ubwo yahungaga n’imodoka yumvise ko hari ikintu yagonze ariko ko atigeze amenya ko ari umuntu, kuko yariho akiza amagara ye ahunga.
Uyu musore aregwa Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigiza impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze iki cyaha, ndetse kikaba ari n’icyaha gikomeye, bityo ko akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Uregwa we wavuze ko atishe nyakwigendera ku bushake, ahubwo ko ari impanuka, yasabye kurekurwa by’agateganyo, atanga impamvu zirimo kuba yarasabye imbabazi umuryango wa Eric kandi ko wazimuhaye. Yanatanze ingwate y’umutungo wa miliyoni 30 Frw.
RADIOTV10






