• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuye mu ibazwa ry’umugore uregwa kwica umugabo nyuma yo kuvana mu kabari

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 34 babanaga mu Murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, mu ibazwa rye; yabwiye ubushinjacyaha ko nyakwigendera ari we wabanje kumukubita urushyi ubwo bari bavuye gusangira inzoga mu kabari, na we akamukubita agafuni agahita apfa.

Uyu mugore akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye rwakiriye dosiye y’ikirego aregwamo muri iki cyumweru, kugira ngo ruzayiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ni dosiye iregwamo umugore w’imyaka 33 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 34, aho icyaha akekwaho cyabaye mu ijoro ryo ku ya 28 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mwiba mu Kagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, nyuma yuko nyakwigendera n’umugore we bari babanje gusangira inzoga.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko yari yasangiye n’umugabo we inzoga mu kabari, bagera mu rugo nijoro bagatongana; umugabo akamukubita urushyi na we agafata agafuni akakamubita mu musaya.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha kiregwa uyu mugore, nikiramuka kimuhamye, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biyteganywa n’ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa” ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

Next Post

Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.