Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia, zashyize umukono ku masezerano akubiyemo ubufatanye bw’izi nzego zombi mu ngeri zinyuranye zirimo guhanahana amakuru y’ingenzi ku dutsiko tw’abanyabyaha.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024 n’Umuyobozi Mukuru y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye na mugenzi we Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray.
Ni amasezerano akubiyemo ubufatanye mu bikorwa binyuranye, biganisha ku gucunga umutekano no kurwanya ibyaha.
Ubu bufatanye burimo guhanahana amakuru y’ingenzi n’ubunararibonye ku dutsiko tw’abanyabyaha, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, guhanahana amakuru ashingiye ku iperereza rigamije gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha ndengamipaka n’iterabwoba.
Harimo kandi gusangira amakuru ku bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’ituze rusange, ubufatanye mu guhugura abakozi no guteza imbere ubumenyi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n’integanyanyigisho ndetse n’izindi ngeri z’ubufatanye zakwifuzwa n’impande zombi.
Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, Gen Touray n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’Ibihugu byombi, byakurikiwe no gusura amwe mu mashami n’amashuri bya Polisi y’u Rwanda mu bice binyuranye by’Igihugu.
RADIOTV10