Sunday, September 8, 2024

Iby’ingenzi bitazibagirana ku mukino ufungura Sitade Amahoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda, APR FC y’Ingabo z’u Rwanda, na Police FC ya Polisi y’Igihugu, yakinnye umukino wa gicuti wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego ruhanitse. Ni umukino wabonetsemo igitego kimwe rukumbi.

Uyu mukino wakinnwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, wabimburiwe n’umuhango wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro wayobowe na Perezida wa Repulika, Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

Imbere y’Abaturarwanda ibihumbi 45 bari bakubise buzuye iyi Sitade, Perezida Paul Kagame yafunguye uyu mukino ubwo yabanzaga guhererekanya umupira na Dr Patrice Motsepe, ubundi Umukuru w’u Rwanda agatera ishoti riremereye mu  ruhande rwarimo abakinnyi ba Police FC, babanje guhererekanya umupira, ubundi bagatangira umukino.

Aya makipe yombi ni na yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, Police FC ikegukana Igikombe cy’Amahoro.

Muri uyu mukino wa gicuti, amakipe yatangiye yotsanya igitutu bigaragara ko afite imbaraga n’ishyaka ryinshi nubwo wari umukino wa gicuti.

Ikipe ya APR FC yokeje igitutu Police FC, ndetse biza no kuyihira mu minota 20’ ya mbere y’umukino, dore ko yabonye igitego ku munota wa 13’ cyatsinzwe na Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda, ku ishoti rya rutura yatereye muri metero nka 25, bituma Barafinda ahita yandika amateka, nk’umukinnyi watsinze igitego cya mbere muri Sitade Amahoro ivuguruye.

Police FC na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Shami Carnot asimbura na Senjobe Eric, naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba, mu gihe Odili yasimbuwe na Simeon Nshimiyimana.

Police Fc yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga, birangira ari 1-0, APR FC yegukana intsinzi n’igikombe byo gufungura Sitade Amahoro.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Pavel Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne (Nzotanga Fils), Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu, Claude Niyomugabo (Kapiteni), Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Victor Mbaoma.

Police FC: Rukundo Onesime, Nsabimana Eric ’Zidane’ (Kapiteni), Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric.

Perezida Kagame na Patrice Motsepe ubwo bafunguraga ku mugaragaro Sitade Amahoro
Ni umuhango wari unogeye ijisho

Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye
Perezida Kagame yavuze ko ubu nta rwitwazo ku bana b’u Rwanda bafite impano
Umukuru w’u Rwanda yatangije umukino
Abasirikare bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abapolisi na bo byari uko
APR FC na Police FC zakinnye umukino ufungura Amahoro Stadium
Abakunzi ba ruhago bose bashimira Perezida Kagame

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts