Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi bitazibagirana ku mukino ufungura Sitade Amahoro

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi bitazibagirana ku mukino ufungura Sitade Amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda, APR FC y’Ingabo z’u Rwanda, na Police FC ya Polisi y’Igihugu, yakinnye umukino wa gicuti wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego ruhanitse. Ni umukino wabonetsemo igitego kimwe rukumbi.

Uyu mukino wakinnwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, wabimburiwe n’umuhango wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro wayobowe na Perezida wa Repulika, Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

Imbere y’Abaturarwanda ibihumbi 45 bari bakubise buzuye iyi Sitade, Perezida Paul Kagame yafunguye uyu mukino ubwo yabanzaga guhererekanya umupira na Dr Patrice Motsepe, ubundi Umukuru w’u Rwanda agatera ishoti riremereye mu  ruhande rwarimo abakinnyi ba Police FC, babanje guhererekanya umupira, ubundi bagatangira umukino.

Aya makipe yombi ni na yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, Police FC ikegukana Igikombe cy’Amahoro.

Muri uyu mukino wa gicuti, amakipe yatangiye yotsanya igitutu bigaragara ko afite imbaraga n’ishyaka ryinshi nubwo wari umukino wa gicuti.

Ikipe ya APR FC yokeje igitutu Police FC, ndetse biza no kuyihira mu minota 20’ ya mbere y’umukino, dore ko yabonye igitego ku munota wa 13’ cyatsinzwe na Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda, ku ishoti rya rutura yatereye muri metero nka 25, bituma Barafinda ahita yandika amateka, nk’umukinnyi watsinze igitego cya mbere muri Sitade Amahoro ivuguruye.

Police FC na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Shami Carnot asimbura na Senjobe Eric, naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba, mu gihe Odili yasimbuwe na Simeon Nshimiyimana.

Police Fc yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga, birangira ari 1-0, APR FC yegukana intsinzi n’igikombe byo gufungura Sitade Amahoro.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Pavel Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne (Nzotanga Fils), Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu, Claude Niyomugabo (Kapiteni), Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Victor Mbaoma.

Police FC: Rukundo Onesime, Nsabimana Eric ’Zidane’ (Kapiteni), Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric.

Perezida Kagame na Patrice Motsepe ubwo bafunguraga ku mugaragaro Sitade Amahoro
Ni umuhango wari unogeye ijisho

Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye
Perezida Kagame yavuze ko ubu nta rwitwazo ku bana b’u Rwanda bafite impano
Umukuru w’u Rwanda yatangije umukino
Abasirikare bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abapolisi na bo byari uko
APR FC na Police FC zakinnye umukino ufungura Amahoro Stadium
Abakunzi ba ruhago bose bashimira Perezida Kagame

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 11 =

Previous Post

Barack Obama’s Now Mainly Focusing on Wearing This Casual Backwards Hat

Next Post

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.