Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi buri Munyarwanda akwiye kumenya mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi buri Munyarwanda akwiye kumenya mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mpinduka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda, hari Minisiteri yakuweho nyuma y’umwaka umwe gusa yari imaze ishyizweho, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta mushya washyizweho, waje mu mwanya wigeze kubamo Hon. Edourad Bamporiki ubu ufungiye ibyaha yahamijwe.

Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, yari yashyizweho tariki 30 Nyakanga 2022, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame nabwo yari yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, agashyiraho Eric Rwigamba nka Minisitiri Ushinzwe Ishoramari rya Leta.

Mu mpinduka zakozwe mu ijoro ryacyeke, Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya ya Guverinoma y’u Rwanda, abayobozi banyuranye barimo Eric Rwigamba wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ibi bivuze ko Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yahise iseswa, inshingano zayo zikaba zimuriwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, zikazaba zishinzwe Jeannine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Jeanine Munyeshuli ni we uzaba ashinzwe inshingano z’iyahoze ari Minisiteri y’Ishoramari rya Leta

Ibindi byo kumenya mu mpinduka zakozwe

Muri Minisiteri y’Uburezi, naho habaye impinduka, aho iyi Minisiteri ubu ifite Umunyamabanga wa Leta umwe, mu gihe yari isanzwe ifite babiri, ari bo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, akaba yari Gaspard Twagirayezu, ari na we ubu wagizwe Minisitiri w’Uburezi.

Muri iyi Minisiteri kandi hari hasanzwe harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, wari usanzwe ufitwe na Irere Claudette, wagumye kuri uyu mwanya, ariko akaba ari Umunyamabanga wa Leta gusa.

Muri Minisiteri y’Urubyiruko, hinjijwemo amaraso mashya, aho iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga wa Leta, ari we Sandrine Umutoni.

Iyi Minisiteri imaze amezi atanu ivuguruwe kuko mbere yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ikaba yaragizwe Minisiteri y’Urubyiruko mu mavugurura yabaye tariki 24 Werurwe 2023, aho Umuco wahise ujyanwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga wa Leta, nyuma y’igihe itamufite kuva ubwo Edouard Bamporiki yakurwaga kuri uyu mwanya muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yari afite ibyo akurikiranyweho byanatumye akatirwa n’inkiko, ubu akaba afunze ngo arangize igihano yakatiwe.

Izindi mpinduka zabayeho muri iyi Guverinoma, ni Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yazanywemo amaraso mashya, ihabwa Maj Gen Albert Murasira, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo.

Maj Gen Albert Murasira, yasimbuye kuri uyu mwanya Solange Kayisire, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Umwanya wahozemo Bamporiki washyizwemo umushya
Sandrine Umutoni ni we waje muri uyu mwanya wahozemo Bamporiki
Eric Rwigamba wari Minisiteri w’Ishoramari rya Leta yahawe inshingano nshya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + thirteen =

Previous Post

Andi mahirwe adasanzwe yaje aherekeje kimwe mu bisubizo by’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abamotari

Next Post

Zimbabwe: Haranugwanugwa ibidasanzwe mu matora ya Perezida ahanganyemo abakandida 11 barimo umugore 1

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zimbabwe: Haranugwanugwa ibidasanzwe mu matora ya Perezida ahanganyemo abakandida 11 barimo umugore 1

Zimbabwe: Haranugwanugwa ibidasanzwe mu matora ya Perezida ahanganyemo abakandida 11 barimo umugore 1

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.