Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Iby’ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe uwa RDF, General Mubarakh Muganga na we arugiriye muri iki Gihugu.

Uru ruzinduko rw’iminsi ine rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, rwatangiye tariki 13 kugeza ku ya 16 Mata 2025, aho kuri uyu wa Mbere tariki 14 yakiriwe na mugenzi we General Mubarakh Muganga ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula kandi yanasuye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “Uru ruzinduko ruzana amahirwe y’ingenzi agamije gukomeza guteza imbere imikoranire y’impande zombi, binyuze mu biganiro hagati y’abayobozi mu bya gisirikare ndetse no kurebera hamwe andi mahirwe y’imikoranire no mu zindi nzego, ndetse rukanashimangira imbaraga z’Ibihugu byombi mu gukomeza gutsimbataza ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.”

Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, ruje nyuma y’ukwezi kumwe habaye urw’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga na we yagiriye muri Ethiopia mu kwezi gushize, aho tariki 13 Werurwe 2025 ubwo yariyo hanasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yashyizweho umukono n’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku mpande zombi.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Umugaba Mukuru wa ENDF, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira anaga icyubahiro inzirakarenage ziharuhukiye, ndetse anasura Inzu Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Habayeho ibiganiro ku mpande zombi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia yanasuye Minisitiri w’Ingabo
Impande zombi ziyemeje guteza imbere imikoranire
Mu kwezi gushize Umugaba Mukuru wa RDF yakiriwe na mugenzi we wa Ethiopia
Icyo gihe banasinye amasezerano y’imikoranire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagoroye imvugo yakoreshejwe n’igitangazamakuru Mpuzamahanga inyuranye n’izikoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post

Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23

Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.