Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe uwa RDF, General Mubarakh Muganga na we arugiriye muri iki Gihugu.
Uru ruzinduko rw’iminsi ine rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, rwatangiye tariki 13 kugeza ku ya 16 Mata 2025, aho kuri uyu wa Mbere tariki 14 yakiriwe na mugenzi we General Mubarakh Muganga ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula kandi yanasuye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “Uru ruzinduko ruzana amahirwe y’ingenzi agamije gukomeza guteza imbere imikoranire y’impande zombi, binyuze mu biganiro hagati y’abayobozi mu bya gisirikare ndetse no kurebera hamwe andi mahirwe y’imikoranire no mu zindi nzego, ndetse rukanashimangira imbaraga z’Ibihugu byombi mu gukomeza gutsimbataza ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.”
Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, ruje nyuma y’ukwezi kumwe habaye urw’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga na we yagiriye muri Ethiopia mu kwezi gushize, aho tariki 13 Werurwe 2025 ubwo yariyo hanasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yashyizweho umukono n’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku mpande zombi.
Kuri uyu wa Mbere kandi, Umugaba Mukuru wa ENDF, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira anaga icyubahiro inzirakarenage ziharuhukiye, ndetse anasura Inzu Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.





RADIOTV10