Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabonanye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo, Ahunna Eziakonwa, bagirana ibiganiro byagarutse ku iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.
Aba bayobozi bombi bahuriye i Yoko-hama mu Buyapani, ahari kubera inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika, TICAD, ibaye ku nshuro ya 9.
Bagiranye ibiganiro byagarutse ku by’ibanze bihari byaherwaho, mu gufasha urubyiruko rwa Afurika mu bikorwa by’iterambere.
Banagarutse ku bufatanye bw’umuryango w’abibumbye n’u Rwanda, by’umwihariko ku mushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, uzwi nka Timbuktoo ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.
Tubibutse ko u Rwanda ruherutse gutangaza ko rwiteguye gutanga Miliyoni 3$ mu kigega cy’uyu mushinga, cyane ko witezweho kuzashyigikira ihangwa ry’udushya muri Afurika kibarizwa mu kigo mpuzamahanga mu birebana n’imari cya Kigali International Financial Center.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kwezi kwa Mbere k’umwaka wa 2024, ubwo yari yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu, World Economic Forum, yabereye i Davos mu Busuwisi, ndetse avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushishikariza n’abandi bafatanyabikorwa, gutera inkunga uyu mushinga ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10