Umushinga w’Itegeko Rigenga Abantu n’Umuryango watowe n’Umutwe w’Abadepite; urimo impinduka, nko kuba hari igihe abafite imyaka 18 bashobora kuzajya bemererwa gushyingirwa, ndetse no kuba hatabaho kugabana imitungo mu buryo bungana hagati y’abahawe gatanya mu gihe bataramarana imyaka itanu.
Ni umushinga watowe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024 nyuma y’uko ugaragajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, ndetse ukanatangwaho ibitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Dr Uwamariya wagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye iri tegeko rivugururwa, yavuze ko hari ibyuho ryatangaga byazanaga ibibazo mu mibanire y’imiryango n’abashakanye.
Ati “Hari ikibazo cyagaragaye mu Nkiko cy’uko hari abashyingirwa, nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana imitungo. Mu gucyemura iki kibazo, uyu mushinga uraha Umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo mu buryo bungana igihe abasaba ubutane bari barashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa uburyo bw’ivangamutungo muhahano, ndetse no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze kandi ko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko muri 2019 ubutane bwazamutse bukagera kuri 20,9% ku bamaze igihe kitarenze imyaka ine babana, naho mu bamaze igihe kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi byari kuri 35,7%.
Ati “Ufatiye kuva ku mwaka umwe kugeza kuri irindwi, imibare yakwiyongera ikaba yarenga ibi bipimo ngaragaje.”
Zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga, harimo kuba Inkiko zitazongera guhabwa ububasha bwo kuzajya zunga abashaka ubutane byamaraga amezi atatu, biri mu byajyaga bitinza igihe cyo guhabwa ubutane.
Nanone kandi uyu mushinga uvuga ko kutumvikana no kudahuza hagati y’abashakanye bihagije kugira ngo Urukiko rubishingireho rube rwabaha ubutane.
Indi mpinduka iri muri uyu mushinga, ni ukuba isezerano ry’ugushyingirwa rishobora kuzajya rihabwa abantu bujuje imyaka 18 mu gihe itegeko risanzwe, rivuga ko ntawemerewe kurihabwa atujuje imyaka 21. Gusa guhabwa iri sezerano ku myaka 18, bizajya bitangirwa uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere ku Rwego rw’Akarere.
Kuki ubutane bworohejwe?
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ibitekerezo kuri uyu mushinga w’Itegeko, bavuze ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitazazana ibindi bibazo birenze ibyo wari uje gucyemura.
Nko ku mpamvu zishobora guherwaho n’Inkiko mu gutanga gatanya, Abadepite bavuze ko zorohejwe ku buryo zazongera gatanya, nyamara uyu mushinga uri mu byo wari uje kugabanya.
Hon. Muhangayire Christine yagize ati “Hari icyo nibajije, cy’uburyo bwa gatanya burimo bworoshywa cyane, hari aho badusobanuriye ko hari ikibazo cy’ubutane mu gihe kubana bitagishobotse kubera kudahuza kw’abashyingiranywe.
Njye numva rwose ufashe iyi mpamvu ukayihuza n’iy’uko hari igihe kirekire cy’Urukiko rwafataga cyo kunga abashaka gutandukana, njye numvaga ubihuje, birimo byoroshya cyane ibijyanye na gatanya bigatuma buri wese yumva byoroshye kugana Inkiko no guhita ajyenda atandukana n’umuntu kuko hari ibyo batahuje.”
Hon. Munyangeyo Theogene na we wavuze ku kuba kugabanya imitungo abashaka ubutane, bizajya binahera ku myaka bamaranye, avuga ko hari igihe umuntu ashobora kujya yihanganira iyo myaka, ariko yashira uwifuza gatanya akaba yakorera ikintu kibi uwo babana.
Yavuze ko hakwiye no kurebwa ku byo abashakanye binjiza, bityo bikaba byanaherwaho mu kugena igabana ry’imitungo ku bashaka ubutane.
Ati “Mwaretse ibyinjira n’ibisohoka bijya byandikwa ko twese twize gusoma no kwandika, ibyinshi bigendera kuri MoMo, nyuma y’igihe runaka bakajya bihitiramo, bati ‘murabizi, mureke ibyacu tubivange uku’.”
Umushinga w’iri tegeko, nyuma yo gutorwa n’Umutwe w’Abadepite, uzajyanwa muri Komisiyo y’iyi Nteko, iwunonosore kugira ngo impungenge zagaragajwe zitangweho umurongo, hananozwe izindi ngingo zitanoze.
RADIOTV10