Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yavuze aho Etaje ari kubaka igeze n’aho yakuye amafaranga

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yavuze aho Etaje ari kubaka igeze n’aho yakuye amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca Baby, uri mu bafite amazina azwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, aravuga ko inzu ye igeretse ari kubaka, iri hafi kurangira, ndetse ko kuyitaha ari vuba cyane.

Uyu munyamakuru wamamaye ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo Flash Radio&TV, ndetse na Isibo TV yari aherutse kuvaho avuga ko agiye mu karuhuko, yagarutse mu itangazamakuru aho agiye kujya akorera Radio nshya ya Isibo Radio.

Mu minsi ishize, uyu munyamakuru yahishuye ko ari kubaka inzu igeretse, ubu akaba avuga ko imirimo yo kuyubaka igeze kure ku buryo kuyitaha ari vuba cyane.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Bianca yagize ati “Aho bigeze harashimishije, bimeze neza, tuzayitaha vuba cyane.”

Bianca yavuze ko amafaranga yo kubaka iyi nzu, yavuye mu maboko ye ndetse. Ati “None se igihe umuntu aba yarahereye akora, mba narakoreye idiho?”

Yaboneyeho guha ubutumwa abumva iterambere nk’iri ryagezweho n’abakobwa, bagahita bavuga ko babifashijwemo n’abagabo, avuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye gucika.

Ati “Kuki abantu bumva ko uko umugabo ashobora gukora atari ko umudamu yakora? Twese turakora. Niba nshobora gufata igikorwa nkagishoramo hafi miliyoni makumyabiri, iri bukugarukire 1/2 cyayo cyangwa bikajya no hejuru, kubera iki udashobora kubihereza agaciro? Umuntu aba yakoze, aba yavunitse. Ayo yose ni amafaranga umuntu aba yakoreye.”

Bianca avuga ko amafaranga ari kubakisha inzu ye, yayavunikiye mu bikorwa byose yakoze, birimo ibitaramo by’imideri yagiye ategura, ibitangazamakuru yakoreye, ndetse n’ishoramari ry’imyambaro yashinze.

Bianca aravuga ko inzu ye iri hafi kuzura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda bakoze igisa n’imyigaragambyo na bashiki babo babayobotse

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka mu mushinga w’itegeko ry’umuryango ryikije kuri gatanya n’ibyazamuye impaka

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka mu mushinga w'itegeko ry’umuryango ryikije kuri gatanya n’ibyazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.