Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zashyizwe mu misoro n’uko yongerewe

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zashyizwe mu misoro n’uko yongerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impinduka z’imwe mu misoro yongerewe, zirimo nko ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga no kongera ubwiza byashyiriweho umusoro wa 15%, ndetse n’umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe uzava kuri 13% ugere kuri 40%.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri “yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2).”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa agaruka ku misoro yaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri, yavuze ko hari imisoro izongerwa, ndetse n’indi mishya izashyirwaho, bigamije gushyigikira gahunda yo kwihutisha Iterambere (NST2).

Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, rivuga ko kongera iyi misoro no gushyiraho imishya bigamije; kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira,korohereza abasora no kubafasha kugera ku nshingano zabo.

Guverinoma kandi yagaragaje zimwe mu mpinduka zizaba mu misoro, aho nk’umusoro ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza, hashyizweho umusoro wa 15% ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza.

Itangazo rya MINECOFIN rigira riti “Bimwe muri ibi bikoresho byifashishwa mu rwego rw’Ubuvuzi izakomeza gusonerwa kubufatanye na Ministeri y’Ubuzima.”

Naho umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ku bikoresho by’ikoranabuhanga (ICT equipments). Kuva mu mwaka wa 2012, ibi bikoresho byari bisonewe uyu musoro mu rego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, ku bufatanye na Ministeri y’lkoranabuhanga ibikoresho by’ingenzi bizakomeza gusonerwa.

Guverinoma yavuze ko Umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe (GGR), uzava kuri 13% ugere kuri 40%, hazanasoreshwa ibihembo bivuye kuri 15% ugere kuri 25%

Umusoro ku modoka z’imberabyombi (hybrid vehicle), Guverinoma yatangaje ko “Hagamijwe na none ko hatumizwa bene izi modoka zidakuze cyane, zizajya zisoreshwa umusoro ku byaguzwe mu buryo bunyuranye hagendewe ku myaka yazo. Iziri munsi y’imyaka 3 zizasora 5%, izo hagati y’imyaka 4 kugeza kuri 7 zizasora 10% mu gihe izifite kuva ku myaka 8 gusubiza hejuru zizasora 15%.”

Imodoka zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa. Ibi bizatangira gukurikizwa mu mwaka w’lngengo y’lmari wa 2025/26.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana

Next Post

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.