Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
Share on FacebookShare on Twitter

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri uyu mwaka, aho byagaragaye ko ukora ku kigero cya 99,9%.

Ibikorwa byo gutangira gutera abantu uyu muti mu Rwanda, bizatangira mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka wa 2026 nk’uko byemewe n’Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Nzeyimana Zephanie.

Yavuze ko mbere yuko uyu muti utangira guterwa, hari iby’ingenzi byakozwe mu kwitegura mu mavuriro uzajya utangirwamo.

Yagize ati “Bizakorwa mu buryo bwo kwita no ku bantu baba bafite ibyago byo kwandura Virusi Itera Sida barimo ab’igitsinagore bakora uburaya, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abadafite Virusi itera SIDA babana n’abayifite.”

Uyu muti uje kunganira indi isanzwe itangwa, irimo n’ibinini, uzajya utangirwa ubuntu mu Rwanda, ndetse n’izindi serivisi zijyanye na wo zikazajya zitangwa hifashishijwe ubwishingizi burimo na mituweli.

Igihugu nka Eswatini, kiri mu byamaze kwemeza uyu muti, ni cyo cyabaye icya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye uyu muti mu kwezi k’Ugushyingo 2025.

Zambia na yo yakiriye icyiciro cya mbere cy’uru rukingo muri uko kwezi k’Ugushyingo. Icyo gihe Ikigo cyakoze uru rukingo cyatangaje ko kiri gushaka uburenganzira bwo kurugeza no mu Bihugu nka Botswana, Kenya, Malawi, Namibia, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.

Iby’ingenzi wamenya kuri Lenacapavir

Uyu muti wa Lenacapavir wahimbwe n’inzobere mu buzima nk’inyunganizi ikomeye mu guhangana na virusi itera SIDA imaze guhitana miliyoni nyinshi z’abantu.

Umuti wakozwe n’ikigo Gilead Sciences cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda virusi itera SIDA mu igerageza ryawukoreweho mbere yuko wemezwa muri Kamena umwaka ushize.

Uyu muti urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uterwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibilo 35.

Uyu muti wa Lenacapavir, ujyana n’ibinini bifatwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, aho bihabwa abantu badafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi Virusi.

Uyu muti wa Lenacapavir, wanaganiriweho mu nama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yigaga kuri Virusi itera SIDA, yabereye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2025, yahuriyemo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima, bari baturutse mu bice binyuranye by’Isi.

Imibare iheruka yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu barenga miliyoni 25 muri Afurika babana na virusi itera sida (HIV).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.