Iby’ingenzi wamenya ku mwanya ubayeho bwa mbere mu buyobozi bw’u Rwanda n’uwawuhawe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Monique Mukaruliza, ni rimwe mu mazina azwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, nko muri Guverinoma ndetse akaba azwi cyane ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ubu akaba yagizwe ‘Ambassador at Large’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Iby’ingenzi wamenya kuri Mukaruliza ndetse n’uyu mwanya yahawe.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi babiri, bahawe inshingano zumvikana ko ari nshya mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Dr Doris Uwicyeza Picard, yagizwe Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira.

Naho Ambasaderi Monique Mukaruliza, agirwa ‘Ambassador at Large muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

 

Ambasaderi Mukaruliza wahawe uyu mwanya ubayeho bwa mbere ni muntu ki?

Si ubwa mbere Ambasaderi Monique Mukaruliza ahawe inshingano zibayeho bwa mbere mu buyobozi bw’u Rwanda, kuko no muri Werurwe 2008 yagizwe Minisitiri wa mbere w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC).

Iyi Minisiteri yari izwi nka MINEAC yayobowe bwa mbere na Monique Mukaruliza akayimaramo imyaka itanu yaje kuvaho muri 2016 ihuzwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Mukaruliza we yayivuyemo muri Gashyantare 2013 nyuma y’amakosa yaje no kunengerwa n’Umukuru w’Igihugu.

Mbere yo guhabwa uwo mwanya, Mukaruliza yagize ishinngano zinyuranye nko kuba yari yaragize uruhare runini mu mavugurura yakozwe ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro.

Ambasaderi Mukaruriza ufite ubunararibonye mu bijyanye n’icungamutungo n’imiyoborere y’amabanki, yagize imyanya inyuranye muri uru rwego rw’ubukungu, nko muri Banki ya Kigali yabereye Umugenzuzi Mukuru w’Imari.

Mukaruliza kandi wabaye Umuhuzabikorwa w’imishinga y’umuhora wa Ruguru ihuriweho n’ibihugu byo mu karere, muri Gashantare 2016 yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ariko ntiyatinze kuri uyu mwanya.

Izi nshingano yagombaga kugeza muri 2020 muri Manda yari yatorewe, yazikuweho azimazeho umwaka umwe, kuko muri Gashyantare 2017 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Muri Mutarama 2021 yongeye kugirirwa icyizere, ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba ari na zo yakoraga kugeza ubu.

 

Iby’ingenzi ku mwanya mushya mu Rwanda

Monique Mukaruliza yahawe inshingano zo kuba ‘Ambassador at Large’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwerera, umwanya mushya mu buyobozi bw’u Rwanda.

Ni umwanya usanzwe uzwi mu buyobozi bw’Ibihugu bimwe na bimwe byo ku Isi, aho uyu mwanya tugenekereje twavuga mu Kinyarwanda ko ari ‘ambasaderi ufite inshingano zagutse’ usanzwe uba uri ku rwego rwa Ambasaderi, ariko utagira Igihugu aba ahagarariyemo icye.

Uhawe izi nshingano, nubwo nta Gihugu yoherezwamo, ariko yitabazwa na Guverinoma mu gihe hari ibigomba kuganirwaho muri Dipolomasi y’Igihugu cye n’amahanga.

Ashobora kandi koherezwa mu biganiro by’Igihugu cye n’ikindi kidafitemo ugihagarariye nka Ambasaderi, aho ashobora guhabwa inshingano nk’iza Ambasaderi mu gihe hari ibyo Igihugu cye cyifuza kuganiraho n’ikindi kidafitemo ugihagarariye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru