Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburezi, ari we Joseph Nsengimana, asimbura Gaspard Twagirayezu wari uherutse kurahirira rimwe n’Abaminisitiri bo muri Guverinoma nshya, na we akaba yahawe izindi nshingano.

Impinduka za Minisitiri w’Uburezi, zatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Iri tangazo rivuga ko Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi, agasimbura Gaspard Twagirayezu, na we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.

Nanone kandi Perezida wa Repubulika yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ari we Nelly Mukazayire, wasimbuye Zephanie Niyonkuru, wari uherutse kwirukanwa.

Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, aho yari yahawe izi nshingano n’ubundi asimbuye Zephanie Niyonkuru, na bwo wari wazikuweho yirukanywe.

Iby’ingenzi kuri Minisitiri Nsengimana

Minisitiri mushya w’Uburezi, Joseph Nsengimana, si mushya mu bijyanye n’uburezi kuko yari asanzwe ayobora Ikigo Mastercard Foundation kizwi mu iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ishami ryacyo mu Rwanda.

Ikigo Mastercard Foundation, ni ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika, gisanzwe kizwiho gutera inkunga imishinga yo kuzamura urubyiruko binyuze by’umwihariko mu burezi.

Nsengimana, mbere yuko ayobora iki kigo mu Rwanda, yakoraga mu Kigo cy’Abanyamerika cya Intel Corporation, aho yari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Politiki n’ingamba ndetse n’imikoranire mpuzamahanga.

Yateguye kandi ashyira mu bikorwa gahunda y’iki kigo cy’Abanyamerika mu bijyanye n’imikoranire, aho yayoboye itsinda ryari rishinzwe imikoranire na za Guverinoma, uburezi, ikoranabuhanga muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yakoranaga bya hafi na za Minisiteri z’Uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Joseph Nsengimana, muri iki kigo cya Intel, yagize uruhare mu gutangiza gahunda yacyo izwi nka Intel Teach, ishingiye ku myigishirize y’ikoranabuhanga.

Nanone kandi muri iki kigo, yayoboye uruhare rwa Intel mu mikoranire yo guteza imbere uburezi bwo mu mashuri yisumbuye bushingiye ku dushya muri gahunda izwi nka PSIPSE (Partnership to Strengthen Innovation and Practice in Secondary Education).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + nineteen =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru arambuye nyuma y’imvune ya kapiteni wa Arsenal yatumye asohoka mu kibuga arira

Next Post

Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.