Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburezi, ari we Joseph Nsengimana, asimbura Gaspard Twagirayezu wari uherutse kurahirira rimwe n’Abaminisitiri bo muri Guverinoma nshya, na we akaba yahawe izindi nshingano.
Impinduka za Minisitiri w’Uburezi, zatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Iri tangazo rivuga ko Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi, agasimbura Gaspard Twagirayezu, na we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.
Nanone kandi Perezida wa Repubulika yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ari we Nelly Mukazayire, wasimbuye Zephanie Niyonkuru, wari uherutse kwirukanwa.
Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, aho yari yahawe izi nshingano n’ubundi asimbuye Zephanie Niyonkuru, na bwo wari wazikuweho yirukanywe.
Iby’ingenzi kuri Minisitiri Nsengimana
Minisitiri mushya w’Uburezi, Joseph Nsengimana, si mushya mu bijyanye n’uburezi kuko yari asanzwe ayobora Ikigo Mastercard Foundation kizwi mu iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ishami ryacyo mu Rwanda.
Ikigo Mastercard Foundation, ni ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika, gisanzwe kizwiho gutera inkunga imishinga yo kuzamura urubyiruko binyuze by’umwihariko mu burezi.
Nsengimana, mbere yuko ayobora iki kigo mu Rwanda, yakoraga mu Kigo cy’Abanyamerika cya Intel Corporation, aho yari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Politiki n’ingamba ndetse n’imikoranire mpuzamahanga.
Yateguye kandi ashyira mu bikorwa gahunda y’iki kigo cy’Abanyamerika mu bijyanye n’imikoranire, aho yayoboye itsinda ryari rishinzwe imikoranire na za Guverinoma, uburezi, ikoranabuhanga muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Yakoranaga bya hafi na za Minisiteri z’Uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Joseph Nsengimana, muri iki kigo cya Intel, yagize uruhare mu gutangiza gahunda yacyo izwi nka Intel Teach, ishingiye ku myigishirize y’ikoranabuhanga.
Nanone kandi muri iki kigo, yayoboye uruhare rwa Intel mu mikoranire yo guteza imbere uburezi bwo mu mashuri yisumbuye bushingiye ku dushya muri gahunda izwi nka PSIPSE (Partnership to Strengthen Innovation and Practice in Secondary Education).
RADIOTV10