Monday, September 9, 2024

Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage muri Chad bazindukiye mu matora yo gushaka uzayobora iki Gihugu nyuma y’imyaka 3 ubutegetsi buri mu maboko y’igisirikare, kuva Maréchal Idriss Déby Itno wayoboraga iki Gihugu yakwitaba Imana aguye ku rugamba, aho bivugwa ko aya matora azegukanwa n’umuhungu we.

Aya matora abaye muri Chad, ni yo matora ya mbere ya Perezida abaye muri Afurika y’iburengerazuba kuva hatangira inkundura y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bihugu bigize Sahel.

Mahamat Idriss Deby wafashe ubutegetsi nyuma y’uko inyeshyamba zishe Se, Idriss Deby Itno wari umaze igihe kinini ku butegetsi muri Mata 2021, ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda aya matora, nubwo uwo bahanganye na we ashyigikiwe cyane.

Mu kwiyamamaza, Mahamat Idriss Deby yagiye asezeranya Abanya-Chad, ko naramuka atowe azashyira imbere umutekano w’abaturage, iyubahirizwa ry’amategeko no kongera umuriro w’amashanyarazi muri iki Gihugu.

Aya matora ahuriranye no kuvana ingabo za America muri Chad, zibisikana n’iz’u Burusiya bwabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, ndetse witezweho kuzahangana n’umutwe w’aba-Jihadiste, ufite ibirindiro mu gace ka Sahel.

Abanya-Chad bagera kuri miliyoni 8.5 ni bo biteganyijwe ko bazatora. Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa ku ya 21 Gicurasi, mu gihe uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu azatangazwa bitarenze ku ya 05 Kamena 2024.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts