U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibivugwa ko kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza, bigamije guca intege abajya muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, atari ukuri, kuko kuba mu Rwanda atari igihano.

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, yo kohereza abimukira binjye muri iki Gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Izindi Nkuru

Kugeza ubu habarwa abimukira ibihumbi 52 barebwa n’iyi gahunda kuva yashyirwaho umukono mu mwaka wa 2023 nk’uko bitangazwa na Guverinoma y’u Bwongereza.

Mu minsi ishize, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yagaragaje amashusho ya Polisi y’iki Gihugu iri gufata umwe mu barebwa n’iyi gahunda, ijya kumufungira aho azakurwa ajyanwa ku ndege izamwerecyeza mu Rwanda we na bagenzi be.

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Bwongereza, bakunze kuvuga ko iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abajya muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, igamije guca intege aba bantu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda, bitagomba gufatwa nk’amaburakindi.

Yagize ati “Kuba mu Rwanda si igihano. Ni igihugu cyiza, gifite ibyiza birimo n’ikirere.”

Yolande Makolo kandi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye u Rwanda rwakiriye umwimukira wa mbere waturutse ku Mugabane w’u Burayi, wavuye mu Bwongereza, usanzwe akomoka muri Afurika, wahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake bwe nyuma y’uko ibyangombwa bye birangiye.

Yolande Makolo yavuze ko hatakwemezwa umubare nyirizina w’abimukira u Rwanda ruzakira muri abo ibihumbi 52 barebwa n’iyi gahunda, gusa avuga ko babarirwa mu bihumbi.

Ati “Ntabwo nakwemeza ibihumbi bazakirwa mu mwaka wa mbere cyangwa mu mwaka wa kabiri.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko umubare w’abimukira u Rwanda rushobora kuzakira, uzagenwa n’ibi gukorwaho ubu, ariko ko rwiteguye kwakira aba mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru