Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje ko hari imihanda itatu igiye kujya ihabwa umwihariko wo kugendwamo n’imodoka zitwara abagenzi, impuguke mu bwikorezi, zagaragaje umusaruro zibyitezemo.
Iyi mihanda itatu igiye kuzajya igendwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, irimo uwo kuva mu mujyi rwagati (Central Business District)-Rwandex- Sonotubes-Giporoso, uzafatwa nk’uwigerageza.
Hari kandi umuhanda wa Central Business District-Kimironko, ndetse n’umuhanda wa Central Business District-Kicukiro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga kuri iyi gahunda, mu kiganiro na The New Times, yagize ati “Indi mihanda izakurikiraho. Kuri NST1 (gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi), dufite ibilometero 22 zizashyirwa muri iyi gahunda ariko bizakomeza kwiyongera.”
Iyi gahunda yo guha umwihariko ku modoka zitwara abagenzi mu masaha azateganywa, yitezweho kuhabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje imodoka, kikava ku minota 30’ kikagera kuri 15’.
Alphonse Nkurunziza, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’igenamigambi mu by’ubwikorezi no mu myubakire y’ibikorwa remezo, aganira na The New Times dukesha iyi nkuru nka RADIOTV10, yavuze ko iyi gahunda izazamura urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali “kuko Bisi zizajya zibasha kugenda ku ngengabihe ihamye.” Kandi ntizikererezwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.
Avuga ko ari iby’ingenzi kuko urwego rw’ubwikorezi no gutwara abagenzi, rufatiye runini ubuzima bwa benshi.
Ati “Ibaze kuba imodoka itwaye abantu 60 yatinzwa n’umuvundo kandi abo bantu bagiye mu kazi. Ibyo ntabwo ari ibintu byiza ku bukungu. Abantu bakeneye kugerera ku gihe aho bakorera kugira ngo babashe gutanga umusaruro.”
Yavuze kandi ko iyi gahunda izanatanga umusaruro mu zindi nzego, zirimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kuko abakoresha imodoka zabo bwite, bazazireka bakajya bagenda n’imodoka za rusange kuko zizaba zibasha kubagereza igihe ku kazi. Ati “Iyo bisi zihuta, abantu benshi bifuza kugenda na zo.”
Chris Kost, inzobere mu bijyanye n’ubwikorezi akaba anakorana n’Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye n’Iterambere ry’Ubwikorezi (Institute for Transportation and Development Policy ), akaba agikuriye muri Afurika, na we yavuze ko iyi gahunda izarushaho kunonza urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Gusa avuga ko nubwo iyi gahunda ari nziza ariko “ni ngombwa ko umujyi wa Kigali unashyira mu bikorwa sisiteme yihutisha bisi (BRT/bus rapid transit) kugira ngo ntizitinde mu nzira.”
Iyi gahunda ya BRT, ni uburyo bwo ku rwego rwo hejuru isanzwe yifashishwa mu gutwara abagenzi mu Bihugu byateye imbere, aho bisi ndetse na gari ya moshi zitwara abagenzi, ziba zifite igihe zigomba kugendera, ku buryo hatabaho gutinda mu nzira.
Kuri ubu buryo, haba hari igihe runaka ibinyabiziga bitwara abagenzi, biba bigomba kuhagerera, bigahagarara bikuramo abagenzi cyangwa bibashyiramo.
Kost akomeza agira ati “BRT ituma habaho serivisi zinoze ku rwego rwo hejuru mu gutwara abagenzi ugereranyije n’uburyo busanzwe bwa bisi, ikanaha andi mahirwe imodoka z’abantu ku giti cyabo na moto. BRT kandi igira uruhare mu iterambere, ikanagabanya imiturire icucitse mu mujyi.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iherutse gutangaza ko Umujyi wa Kigali witegura kubona bisi 100 nshya zizaza mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, zizaba ari zimwe muri 305 zemejwe na Guverinoma y’u Rwanda.
RADIOTV10
None se ko mwavuze ngo kuva ku minota 30 ukagera kuri 15, ubundi koko nibyo? Iyo muvuga kuva ku isaha imwe byibuze! Ikindi ngo 2002!! Guberinoma!!!
Ibihe byiza!