Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje ko hari imihanda itatu igiye kujya ihabwa umwihariko wo kugendwamo n’imodoka zitwara abagenzi, impuguke mu bwikorezi, zagaragaje umusaruro zibyitezemo.

Iyi mihanda itatu igiye kuzajya igendwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, irimo uwo kuva mu mujyi rwagati (Central Business District)-Rwandex- Sonotubes-Giporoso, uzafatwa nk’uwigerageza.

Hari kandi umuhanda wa Central Business District-Kimironko, ndetse n’umuhanda wa Central Business District-Kicukiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga kuri iyi gahunda, mu kiganiro na The New Times, yagize ati “Indi mihanda izakurikiraho. Kuri NST1 (gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi), dufite ibilometero 22 zizashyirwa muri iyi gahunda ariko bizakomeza kwiyongera.”

Iyi gahunda yo guha umwihariko ku modoka zitwara abagenzi mu masaha azateganywa, yitezweho kuhabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje imodoka, kikava ku minota 30’ kikagera kuri 15’.

Alphonse Nkurunziza, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’igenamigambi mu by’ubwikorezi no mu myubakire y’ibikorwa remezo, aganira na The New Times dukesha iyi nkuru nka RADIOTV10, yavuze ko iyi gahunda izazamura urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali “kuko Bisi zizajya zibasha kugenda ku ngengabihe ihamye.” Kandi ntizikererezwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.

Avuga ko ari iby’ingenzi kuko urwego rw’ubwikorezi no gutwara abagenzi, rufatiye runini ubuzima bwa benshi.

Ati “Ibaze kuba imodoka itwaye abantu 60 yatinzwa n’umuvundo kandi abo bantu bagiye mu kazi. Ibyo ntabwo ari ibintu byiza ku bukungu. Abantu bakeneye kugerera ku gihe aho bakorera kugira ngo babashe gutanga umusaruro.”

Yavuze kandi ko iyi gahunda izanatanga umusaruro mu zindi nzego, zirimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kuko abakoresha imodoka zabo bwite, bazazireka bakajya bagenda n’imodoka za rusange kuko zizaba zibasha kubagereza igihe ku kazi. Ati “Iyo bisi zihuta, abantu benshi bifuza kugenda na zo.”

Chris Kost, inzobere mu bijyanye n’ubwikorezi akaba anakorana n’Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye n’Iterambere ry’Ubwikorezi (Institute for Transportation and Development Policy ), akaba agikuriye muri Afurika, na we yavuze ko iyi gahunda izarushaho kunonza urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Gusa avuga ko nubwo iyi gahunda ari nziza ariko “ni ngombwa ko umujyi wa Kigali unashyira mu bikorwa sisiteme yihutisha bisi (BRT/bus rapid transit) kugira ngo ntizitinde mu nzira.”

Iyi gahunda ya BRT, ni uburyo bwo ku rwego rwo hejuru isanzwe yifashishwa mu gutwara abagenzi mu Bihugu byateye imbere, aho bisi ndetse na gari ya moshi zitwara abagenzi, ziba zifite igihe zigomba kugendera, ku buryo hatabaho gutinda mu nzira.

Kuri ubu buryo, haba hari igihe runaka ibinyabiziga bitwara abagenzi, biba bigomba kuhagerera, bigahagarara bikuramo abagenzi cyangwa bibashyiramo.

Kost akomeza agira ati “BRT ituma habaho serivisi zinoze ku rwego rwo hejuru mu gutwara abagenzi ugereranyije n’uburyo busanzwe bwa bisi, ikanaha andi mahirwe imodoka z’abantu ku giti cyabo na moto. BRT kandi igira uruhare mu iterambere, ikanagabanya imiturire icucitse mu mujyi.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iherutse gutangaza ko Umujyi wa Kigali witegura kubona bisi 100 nshya zizaza mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, zizaba ari zimwe muri 305 zemejwe na Guverinoma y’u Rwanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Vital says:
    2 years ago

    None se ko mwavuze ngo kuva ku minota 30 ukagera kuri 15, ubundi koko nibyo? Iyo muvuga kuva ku isaha imwe byibuze! Ikindi ngo 2002!! Guberinoma!!!
    Ibihe byiza!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Ibiregwa Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative byatangajwe imbere y’Urukiko

Next Post

Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.