Ibiregwa Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative byatangajwe imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha igitinyiro, yahakanye ibyaha akurikiranyweho, avuga ko bimwe muri byo bifite abandi babibazwa kuko byari mu nshingano zabo.

Ni mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko abaregwa muri iyi dosiye bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Izindi Nkuru

Prof Harelimana aregwa hamwe n’Umukozi ushinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, Hakizimana Clever ndetse n’uwari ushinzwe ububiko muri iki kigo, Gahongayire Liliane.

Prof Harelimana aregwa ibyaha birimo gukoresha igitinyiro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ubushinjacyaha bugaragaza bimwe mu bikorwa bigize ibyaha bikekwa kuri Prof Harelimana, bwavuze ko hari abakozi babiri b’ikigo yayoboraga, bohereje mu butumwa bwo kujyana n’Ikigo gitegura ibizamini by’akazi k’abinjira muri iki kigo, bakifashishwa mu gutegura ibizamini kandi na bo bari abakandida.

Bwavuze ko byumvikana ko ntacyari kubabuza gutsindira imyanya bakoreragaho ibizamini. Buti “Icyavuyemo ni uko na bo batsinze kandi bafite amanota yo hejuru, nka 90.’’

Prof Harelimana agira icyo avuga kuri iki gikorwa kiri mu bigize ibyaha akekwaho, yavuze ko nubwo yari umuyobozi ariko atari we wari ufite inshingano zo gushyira mu myaka abakozi kandi ko atari no kubasha kumenya ko abo bakozi bari mu bazakora ibizamini.

Ati “Sinigeze menya ko abo bakozi bari mu bakandida bazakora ibyo bizamini. Icyo kigo cyatsindiye isoko muri RCA ubusanzwe gisaba DAF (Ushinzwe Imari) na HR (ushinzwe abakozi) ko bakorana.’’

Prof Harelimana wagaragazaga ko ibi ashinjwa, biba bifite ubishinzwe ku buryo ari we wabitangaho ibisobanuro birambuye.

Yagize ati “Umukozi ushinzwe Amasoko ni we ukurikirana ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo. Iyo asabye ibisobanuro ni we ubitanga kugeza birangiye. Uyu mukozi ushinzwe amasoko twari tumaranye hafi imyaka itanu. Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.”

Ubushinjacyaha kandi bwanasobanuye ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, buvuga ko hari amajwi yumvikanamo uyu wahoze ayora RCA yigamba ko muri iki kigo, afite ububasha bwo kuba uwo ashaka ari we uhabwa akazi.

Bwavuze ko ayo majwi yafashwe Prof Harelimana aganira n’Umukozi w’iki Kigo yayobora, amusaba ko uwo badashaka agomba kwirukanwa, kandi koko bamwe birukanywe.

Iki cyaha na cyo Prof Harelimana yagihakanye, avuga ko gishingiye ku inyerezwa ry’amafaranga yanyerejwe muri Koperative yitwa KIAKA, aho umukozi wayo yasabye ruswa ya miliyoni 22 Frw, bikaza kuvamo ibibazo byatumye havugwa ibyumvikana muri ayo majwi.

Ni mu gihe Hakizimana Clever we ashinjwa ibyaha birimo na we gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Naho Gahongayire Liliane ashinjwa na we ibyaha birimo icyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano. Bose bakaba baburana bahakana ibyaha bashinjwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagendewe ku byagezweho mu iperereza nk’uko binagaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, bityo ko abaregwa, bakwiye gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwanzura ko ruzasomwa umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha, tariki 03 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru