Ibyo abandi babona nk’amahirwe we byamuzaniye akaga gashobora no kumuhitana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, aratabaza avuga ko umuvu w’amazi ava mu isantere ya Muguruka II ifatiye runini abaturage, ukomeje kumwangiriza ku buryo afite impungenge ko umunsi waje ari mu ijoro, ashobora kuzamuhitana.

Uyu muturage witwa Bahati Issa, atuye mu Mudugudu wa Muguruka II mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara, yabwiye RADIOTV10  ko amazi y’imvura aturuka ku isantere iri muri uyu Mudugudu amanuka akamusenyera ku buryo inzu ye yatangiye gusenyuka ari naho atakambira ubuyobozi kumufasha.
Yagize ati “Iyo ntari hano ibintu biri mu nzu amazi araza agahita areka nkayavoma nyamena hanze. Bitari ibyo iguye nko mu ijoro nta kuryama ndara mvoma amazi.”

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturanyi b’uyu muturage bavuga ko ntaho atagejeje ikibazo cye, yaba mu mu nteko z’abaturage ndetse no mu zindi nzego, ariko akaba atarasubizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kwihutira gutabara uyu muturage.

Ati “Ikibazo nibwo tukicyumva, ariko tugiye kureba uko twamufasha mbere na mbere kuyobora aya mazi ntamusenyere. Tugiye gukorana n’abatekenisiye turebe igisubizo cyashoboka kugira ngo dukize ubuzima bw’uwo muturage tunirinda impanuka yaterwa n’ibiza.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru