Tanzania: Amanota y’ibizamini by’abaganga 1.300 yateshejwe agaciro ku mpamvu bikururiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Ubuzima muri Tanzania cyatangaje ko cyatesheje agaciro amanota y’abaganga 1 330 nyuma y’uko bitahuwe ko bari barayabonye barakopeye ibizamini byo kubinjiza mu kazi baherutse gukora.

Ni ibizamini byakozwe mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2023, byari ibyo gutuma binjira mu kazi ko kuvura Abanya-Tanzania.

Izindi Nkuru

Ikigo cy’Igihigu cy’Ubuzima muri Tanzania cyatangaje ko cyafashe umwanzuro wo gutesha agaciro amanota yabo, nyuma y’uko bigaragaye ko bakopeye ubwo bakoraga ikizamini.

Iki Kigo cy’Ubuzima gitangaza ko cyafashe uyu mwanzuro kugira ngo kirinde ingaruka zo gutanga akazi ku batagakwiye no kwirinda ingaruza zazaba mu kazi ko kuvura, kuko hashobora kuzabamo ababonye akazi nyamara batari bagakwiye.

Abari bakoze ibizami bazongera bahabwe umwanya wo kubisubiramo nta kiguzi gitanzwe, aho biteganyijwe ko bizaba mu kwezi gutaha, tariki 16 Gashyantare 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyasabye abagomba gukora ibi bizamini, kwitegura neza kugira birinde ko bazongera kugwa mu mutego wo gukopera watumye amanota yabo ateshwa agaciro.

Ni mu gihe kandi uwari watanze ibizamini byateshejwe agaciro, yamaze kwirukanwa mu kazi kugira ngo anakorweho iperereza, niba nta ruhare yagize muri ubwo buriganya bwo gukopera bwakozwe.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru