Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko nyuma yuko amasomo abaye ahagaritswe kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare, baticaye ubusa, ahubwo ko bari gusubiramo amasomo, ubundi bakajya no kwihera ijisho uko iri siganwa riri kugenda.

Mbere yuko hatangira Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera tariki 21-28 Nzeri 2025 amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali azahagarika ibikorwa byo kwigisha by’agateganyo hagamijwe imigendekere myiza y’irushanwa.

Nyuma yaho iyi shampiyona itangiriye amashuri koko ntari gukora. Ku mihanda aho amagare y’abari mu marushanwa ari kunyura hari na bamwe mu rubyirko rurimo n’abanyeshuri na bo baje kwihera ijisho ibi birori.

Abo twaganiriye bavuze ko nubwo bari kwitabira gufana igare ngo n’amasomo batayibagiwe kuko bahawe imikoro myinshi yo gukora muri iki gihe.

Uwitwa Manzi yagize ati “Njye ndabyutse saa kumi n’imwe za mu gitondo nsubiramo amasomo nsoza saa moya, mpita nitegura nza kureba amagare, saa munani ndi buze gutaha nduhuke, saa kumi n’imwe za nimugoroba nongere nsubiremo amasomo. Rero ndimo ndiga kuko baduhaye imikoro myinshi turimo dukora muri kino gihe tutari kujya ku ishuri. Rero kureba amagare no kwiga ndi kubihuza rwose.”

Mutoni na we ati “Baduteguriye ibibazo tuzajya dukora muri iki gihe tutari kujya ku ishuri, ubu njyewe naje kureba amagare ariko nintaha ndaruhuka ubundi mfate umwanya nsubire mu masomo kuko nidusubira ku ishuri dufite welcome test kandi amanota yazo azajya kuri bulletin, ubwo rero urumva ko tugomba kwiga ariko n’amagare tukaza kuyafana.”

Ababyeyi nabo baravuga ko bakomeje gufasha abana babo kugira ngo iki cyumweru kizasige bagitekereza amasomo.

Chantal Uwineza yagize ati “Nkanjye ubu mfite abana mu mashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye, nubwo rero bari kureba igare kuko dutuye hano hafi y’aho amagare ari kunyura, n’amasomo bari kuyitaho kuko bafite imikoro batahanye bari kuyikora. Ntabwo rero bazasubira inyuma, bari kubyuka bakabanza bakiga nyuma yaho bakaza kureba igare ariko banagaruka bakaruhuka, ubundi bakongera bagasubira mu masomo yabo.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amasomo mu Mujyi wa Kigali azasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025 ndetse ko iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y’amashuri.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + eleven =

Previous Post

Yasanze yanditsweho ubutaha bw’umurengera none amaze imyaka itandatu mu gihirahiro

Next Post

Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.