Thursday, August 6, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Ibyo abarimu bakwiye kugendera kure byabangamira iterambere n’imikurire y’umwana

Ibyo abarimu bakwiye kugendera kure byabangamira iterambere n’imikurire y’umwana

Abarimu bigisha mu mshuri y’incuke  barasabwa  kwitondera no kugenzura ikoranabuhanga bifashisha mu kwigisha abana bato kuko iyo rikoreshwejwe nabi,  bigira ingaruka mu mikurire n’imitekerereze y’umwana.

Ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize  mashuri ryashyizwemo imbaraga yaba minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, Mu mashuri y’incuke, ikoranabuhanga ryigishwa mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’imyaka y’abana, bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke  mu Ntara y’Iburasirazuba barabwira Radio10 na TV10 muri ubu buryo.

Umwarumu wigisha mu mashuri y’incuke mu Kigo cy’ishuri cya Kayonza Model witwa Divine Niyomuhoza  ati ”Icyo dukora ni ugu porojeta videwo bakigana ibyo babanye muri videwo baka developing listening skills (ubumenyi mu kumva) kuko basubiramo ibyo bumvise bakavuga ibyo babonye aho bishoboka tugasaba ubufasha…..kugirango n’abandi bana babashe kugira ubumnyi ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Mugenzi we witwa Alphonsine Utamuriza yunzemo ati ”Tuba twateguye amafoto turibukoreshe bityo umwana agahita avumbura isomo mugiye kwiga bitagusabye umwanya munini. Dufite n’uwudufasha mu myigishirize yacu ukomoka Zimbabwe aradufasha.

Abana b’incuke bakwiye kugerwaho n’ikoranabuhanga binuze mu mikino,Imikino y’ikoranabuhanga ku bikoresho by’ikoranabuhanga, Kwigisha ubumenyi bw’ibanze bw’ikoranabuhanga, hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubwenge, kumva no gukoresha intoki , ibi ngo iyo bititaweho  bishobora guteza ibyago ku mikurire y’umwana nkuko Tuyishimire Frodouard  ukurikirana ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bana .mu Kigo gishinzwe imikurire y’abana NCDA abisobanura , hari ku murongo wa Telefoni.

Ati ”Bigira ingaruka ku mitekerereze y’umwana , mu mutwe ku mwana (concentration), bigira ingaruka kukuba byamubata akumva buri gihe nibyo yahora areba. Ababikora n’abakoresha amashusho bigisha bakwiye kubyitondera baba batabisobanukiwe bakagisha inama bahamagara ku murongo wacu utishyurwa 711cyangwa UNICEF cyangwa abandi bantu babegereye ba Ambasaderi b’ikoranabuhanga bakabafasha ibintu bidashobora kugira icyo byangiriza  ku mibereho myiza y’umwana”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Josepf agaragaza ko ikoranabuhanga ridakwiye gusimbura Umwarimu  kandi ko abigisha n’abategurwa kwigisha mu mashuri y’incuke  bakwriye kwita ku buryo bwiza bwo kurikoresha

Ati ”Ikoranabuhanga ubu rirakoreshwa ku isi hose,rero dushaka ko abana bacu bazajya barangiza nabo bazi ibiri hanze aha ngaha. Ntabwo ikoranauhanga rizasimbura abarimu,ni abarimu barikoresha ntabwo ariryo rikoresha abarimu. Ubwo abarimu biga ku mashuri nderabarezi (TTC’s) cyane babandi bazajya gukorana n’amashuri y’incuke (Pre-shools) bareba uburyo bakoresha ikoranabuhanga kugirango rinafashe kwigisha. Ntabwo ari ugufata abana batoya nk’abo ngabo ngo ubashyire imbere y’ikoranabuhanga bgo wigenedera! Oya! Ntabwo aribyo!”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mwana UNICEF, rivuga ko umwana ari umuntu wese utaruzuza imyaka 18. Imibare y’Ikigo gushinzwe imikurire y’abana NCDA, igaragaza ko ubu, u Rwanda rufite ibigo by’iterambere ry’abana bato (ECD) 32,205 hirya no hino mu gihugu, bishyigikiwe n’abarezi/abafashamyumvire 101,809,  ni mu gihe igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka itandatu bari mu bikorwa by’amashuri y’icuke  kigeze kuri 80.7%.

Hagaragajwe uburyo abana bato bahabwa uburere buboneye

Minisitiri w’Uburezi, avuga ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza

Abarimu na bo bavuga ko bagiye kwitwararika

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =