Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, baravuga ko nyuma yuko babwiye itangazamakuru ibibazo bafite, ubuyobozi kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge, bwabijunditse bubabwira ko nta serivisi bazongera guhabwa, ndetse ko n’amafoto y’abavugishije itangazamakuru bose ahari ku buryo bazwi.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butantsinda mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko byaturutse ku bibazo binyuranye bagaragarije itangazamakuru birimo inzu zabo zangijwe n’ibikorwa bya Kompanyi y’ubwubatsi ya Horizon.
Bavuga ko icyakurikiye kubwira itangazamakuru ibyo bibazo, ari uko ubuyobozi guhera ku Mudugudu bwabarakariye ndetse bukababwira ko butazongera kubaha serivisi.
Umwe utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati “Nyuma yuko itangazamakuru rije mu Mudugudu wacu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma tukavuga ibibazo by’inzu zacu zisenywa n’intambyi zituritswa na Kompanyi ya Horizon icukura amabuye yo kubaka imihanda ndetse tukanagaragaza n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, abayobozi guhera ku Mudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge batubwiye ko amakuru twatanze agomba kudukoraho ngo twasebeje Umurenge n’Akarere.”
Undi ati “Ubu ntabwo tworohewe kuko iyo uvuze barakubwira ngo jya kubaza abanyamakuru bagukemurire ibibazo. Duherutse no kubwirwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kigoma ko amafoto yacu y’abavuganye n’itangazamakuru ari ku Murenge uzajya aza kubaza serivise bazajya babanza barebe ko ari kuri ayo mafoto abone guhabwa servise.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambali Jean Pierre ushyirwa mu majwi n’aba baturage yirinze kugira icyo avuga kuri ibi avugwaho n’abo ayobora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yizeza aba baturage ko nta mpungenge bagomba kugira bitewe nuko batanze amakuru, kuko gutanga amakuru ari uburenganzira bwabo.
Ati “Nta n’ubwo kuvugana n’itangazamakuru ari ikosa kuko nakora ikosa avugana n’itangazamakuru hari amategeko abigenga. Kumva ngo umuntu afite impungenge kuko yavuganye n’itangazamakuru ntacyo bazaba ibyo bafitiye uburenganzira bazabibona, ntawuzabafunga.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko bimwe mu bibazo aba baturage bari bagaragarije, ubuyobozi bubizi kandi ko biri gushakirwa ibisubizo.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10