Mu masangano y’imihanda yo ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, na ho ubu haragaragara imirongo y’umuhondo ije yiyongera ku yindi imaze igihe Rwandex. Ni imirongo ivuga ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhatinda igihe cyayigezemo.
Iyi mirongo y’ibara ry’umuhondo yasizwe mu masangano yo ku Gishushu, yamuritswe ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ahanatangijwe ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda.
Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yellow Box’, bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).
Uretse kuba ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abantu iby’iyi mirongo, bunagamije kubamenyesha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko iyi “mirongo y’ibara ry’umuhondo ishushanywa mu masangano y’imihanda isobanura ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara igihe icyo ari cyo cyose nk’uko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ribiteganya.”
Ibi kandi biteganywa n’Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, byumwihariko mu ngingo yaryo ya 16, ivuga ko “umuyobozi wese ugeze mu masangano; aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.”
ACP Rutikanga, avuga ko iriya mirongo yashyizweho mu rwego rwo kwibutsa abantu ibiteganywa n’iri Teka rya Perezida.
Ati “Ni ikimenyetso cyongera kwibutsa abatwaye ibinyabiziga bose, ko igihe cyose bagomba kurindira, bakanyuramo bakomeza ari uko babonye hakurya ibindi binyabiziga byatangiye kugenda.”
Iyi mirongo kandi ifasha mu kwirinda ko haba akajagari katerwa n’ibinyabiziga byahurira mu masangano nk’ariya.
ACP Rutikanga ati “Icyo imaze ni ukugira ngo igihe cyose ibinyabiziga birindiriye gutambuka iyo amatara abuza gutambuka yaka cyangwa hari impamvu zatumye bihagarara, mu masangano hagume nta kinyabiziga kirimo kandi iyo ibinyabiziga byo mu ruhande rujya mu cyerekezo kimwe byahagaze bituma ibindi binyabiziga bikomeza nta nkomyi, bikabuza abaza guhagararamo hagati ngo bafunge ibinyabiziga biva mu byerekezo byombi.”
ACP Rutikanga, kandi yavuze ko iyi mirongo imaze gushyirwa ahantu habiri mu Mujyi wa Kigali; aha ku Gishushu na Rwandex, izanakomeza gushyirwa mu yindi mihanda.


RADIOTV10