Abatuye Akarere ka Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho isiganwa ry’amagare rizwi nka Kirehe Race 2024 rizaba rihabera ku nshuro ya gatatu, rizagaragaramo abakinnyi barenga 100.
Abakinnyi 113 b’umukino w’amagare babigize umwuga barimo Abahungu 87 n’abakobwa 25 babarizwa mu makipe atandukanye, ni bo bimaze kwemezwa ko bazitabira iri siganwa ry’Amagare ‘Kirehe Race’ rizaba kuri uwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 19-20 Ukwakira 2024.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa, abakobwa batarengeje imyaka 20 bazahaguruka i Kayonza berekeza i Kirehe, basiganywa intera y’ibilometero 69, naho abasore batarengeje imyaka 20 ndetse n’abakobwa bakuru bazahaguruka i Rwamagana na bo berekeze i Kirere mu ntera y’ibilometero 85.
Icyiciro cya nyuma, ni icy’abasore batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru, bo bazahaguruka mu Karere ka Gasabo kuri BK Arena berekeze i Kirere bakore intera y’ibilometero 135.
Umunsi wa Kabiri uzarangwa no kuzenguruka Akarere ka Kirehe, uzabimburirwa n’abasigwa ku giti cyabo batabigize umwuga, hakurikireho abakobwa batarengeje imyaka 20, hakurikire abasore batarengeje imyaka 20 ndetse n’abakobwa bakuru, ibirori by’igare bisozwe n’abasore batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru.
Ingabire Diane ukinira Canyom/SRAM Generation yo mu Budage na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ukinira ikipe ya Java Inovotec, ni bo begukanye isiganwa riheruka muri 2023.
Aime Augustin
RADIOTV10