Mu Rwanda hamuritswe umushinga w’ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zizakora nka taxi zitwara abagenzi, aho iki Gihugu kibaye icya 21 ku Isi kigezemo uyu mushinga, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika.
Ikoreshwa ry’izi ndege ryamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 habura amasaha macye ngo mu Rwanda hatangire inama Nyafurika y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere izwi nka ‘Aviation Africa’ itangira kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.
Ubwo hamurikwaga uyu mushinga, hagaragajwe izi ndege zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwa EHang, ndetse hanakorwa igerageza ryazo mu Rwanda, aho yatwaye abantu babiri mu kirere.
Ni indege ishobora gutwara abantu babiri ikanagira ubushobozi bwo gutwara ibilo 620, igashobora kugenda ibilometero biri hagati ya 25 na 30, ndetse bateri yayo ikaba ishobora ikaba yatuma iyi ndege imara iminota 30’ mu kirere, dore ko zikoresha amashyanyarazi.
Iyi ndege iyo iri ku butaka ishobora kubugenderaho kuko ifite udupine 12, mu gihe yagurutse ikaba ishobora kugera ku butumburuke bwa metero 100 mu kirere.
Iyi ndege ifite agaciro k’ibihumbi 400 USD (arenga miliyoni 580 Frw) ikoranye ikoranabuhanga rigezweho, kuko ishobora gutahura ikibazo yagira mu gihe yaba iri mu kirere, kugira ngo idateza impanuka.
Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege zitari iza gisirikare (RCAA), Melissa Rusanganwa avuga ko iyi ndege ari imwe mu zikoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’indege zigenda zidafite abapilote.
Avuga ko ikoreshwa ry’izi ndege rizafasha abantu kubasha gukora ingendo mu buryo bwihuse, byumwihariko rikazakoreshwa mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Ati “Umuntu agashobora kujya gusura Intara y’Amajyaruguru mu minota micye, izanye amahirwe menshi cyane cyane ko ari ubwa mbere bikozwe hano muri Afurika hano mu Rwanda.”
Melissa avuga ko mu Rwanda hari hamenyerewe utududege tutagira abapilote twa Zipline twifashishwa mu gusakaza amaraso n’imiti, ubu hakaba haje izi zizatwara abagenzi.
Ati “Tugiye ku rundi rwego rw’indege izajya itwara abantu, igafasha mu rwego rw’ubukerarugendo cyane cyane.”
Melissa Rusanganwa avuga kandi ko ikoreshwa ry’izi ndege rizashyigikira uruhare rw’u Rwanda mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kuko zikoresha amashanyarazi.
RADIOTV10