Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’u Rwanda na Congo byongeye kuganirwaho ku rwego rwo hejuru

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’u Rwanda na Congo byongeye kuganirwaho ku rwego rwo hejuru
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ivuga ko Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, cyagarutse ku bibazo byo ku mupaka uhuza Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo dukesha Urubuga rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu, Matthew Miller, rivuga ko “Antony Blinken yagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Bombi baganiriye ku itutumba ry’umwuka ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Nanone kandi muri iki kiganiro, Blinken yamenyesheje Perezida Kagame ibijyanye n’uruzinduko ry’Umunyamabanga Wungirije w’agateganyo Victoria Jane Nuland yagiriye i Kinshasa akanabonana na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi.

Uyu Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken “yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za America zifuza ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] bikemuka binyuze mu nzira za dipolomasi, kandi zisaba ko buri ruhande rufata ingamba mu guhagarika ibyazamura umwuka mubi.”

Umwaka uruzuye Antony Blinken agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho muri Kanama 2022, yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, bakaganira ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.

Icyo gihe Blinken yaje mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bwo yabonanye na Felix Tshisekedi, na bo bari baganiriye ku ngingo zirimo ibi bibazo bya kiriya Gihugu n’u Rwanda.

Iki kiganiro kibayeho nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse kongera kugaragaza urwitwazo rwo gushaka gushyira mu bikorwa umugambi wacyo na Guverinoma yacyo, wo gushoza intambara ku Rwanda, aho giherutse guhimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero muri DRC.

Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki 28 Nyakanga 2023 n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, busubiza irya FARDC ryari ryasohotse ku ya 27 Nyakanga, RDF yari yamaganiye kure ayo makuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo.

RDF yagize iti “Ibi birego ntibifite ishingiro kandi ni umwe mu migambi yo kuyobya uburari na poropaganda by’ubutegetsi bwa DRC yo gukomeza kwihunza inshingano ku kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe bukomeje guha inkunga yaba iy’intwaro no gufatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntakindi ishushanya uretse gushaka gushoza intambara, kandi ko na rwo rwakajije ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo kugira ngo hatagira uvogera ubutaka cyangwa ikirere cyarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − fifteen =

Previous Post

Menya umwanya uhanitse u Rwanda rwajeho muri Afurika mu banyoteye ubumenyi bw’ubucuruzi

Next Post

MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.