Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyuka biryana biri kuvuza ubuhuha i Nairobi: Abigaragambya bakamejeje- Ikiganiro n’uriyo

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyuka biryana biri kuvuza ubuhuha i Nairobi: Abigaragambya bakamejeje- Ikiganiro n’uriyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu baturage bari i Nairobi muri Kenya aravuga ko ubuzima busa n’ubwahagaze i Nairobi kubera imyigaragambyo yashojwe na Raila Odinga, yaramutse kuri uyu wa Mbere, ubu amaduka menshi akaba afunze.

Uyu muturage witwa Ndikubwayo Bosco utuye i Nairobi muri Kenya, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko yaramutse ajya muri uyu mujyi rwagati kuko asanzwe ari umucuruzi, ariko agasanga umwuka uriyo utatuma bacuruza kubera imyigaragambyo ikomeye yaharamukiye.

Avuga ko abashyigikiye Raila Odinga bari muri iyi myigaragambyo ikomeye, bari kuzenguruka muri uyu mujyi, aho bahanganye n’igipolisi na cyo gikomeje gushaka uburyo cyahagarika iyi myigaragambyo.

Ati “Bari kuzenguruka baca hirya baca hino, batera amabuye, Abapolisi na bo batera ibyuka biryana mu maso. Ntitwashoboye kujyayo kuko n’iyo twari kujyayo n’akazi kacu ntikari gukorwa uretse ko n’ibyacu byari kuhangirikira.”

Uyu muturage ukomoka mu Burundi, avuga ko iyo habaye imyigaragambyo nk’iyi, ba rusahurira mu nduru babyitwikira bagasahura amaduka y’abacuruzi.

Ati “Bari kubyitwikira bagenda basahura biba, urumva muri iyo rwaserera yo kwiruka abandi birukankana n’Abapolisi, banafashe bamwe maze kubona abashingategeko batatu bafashwe. Ntibyoroshye ko umuntu yafungura iduka rye ngo acuruze.”

Bosco akomeza avuga ko muri uyu mujyi hasanzwe haba imyigaragambyo, ndetse Leta ikareka abayikora bakigaragambya ariko “uyu munsi Leta isa nk’aho itemeye iyi myigaragambyo kuko uyu munsi bababujije, aho babona abantu batatu bane batanu, babateramo tear gas bakabatatanya, urumva kabaye akajagari kanini.”

Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’i Nairobi, byari biteganyijwe ko na Raila Odinga ubwe ayitabira akajya ku gice kimwe kiri gukorerwamo iyi myigaragambyo, ariko Abapolisi bakaba batatanyije abigaragambya atarahagera.

Raila Odinga aherutse guhamagarira abamushyigikiye kujya muri iyi myigaragambyo yo gusaba ko Perezida William Ruto na Guverinoma ye begura.

Perezida William Ruto bari bahanganye mu matora aheruka, na we kuri iki Cyumweru yari yagize icyo avuga kuri ibi bikorwa bya Raila Odinga, amunenga imyitwarire idahwitse yakunze kumuranga.

Ruto yanagarutse ku byakunze kuranga Odinga kuva ku butegetsi bwo hambere, amushinja guteza akaduruvayo mu Gihugu kuko ari we buri gihe uhamagarira abaturage kwigaragambya mu myigaragambyo yagiye inagwamo abaturage benshi.

Abigaragambya batewe ibyuka biryana mu kirere

Photo © BBC 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Yari yihekuye ubwo yageragezaga kwica umugore we amutemye amuhoye impamvu itangaje

Next Post

Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.